in

Kim Kardashian yasezeranijwe ibitangaza n’umukunzi we Pete.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Entertainment Tonight, ni uko umukunzi wa Kim Kardashian mushya ashaka gufata urukundo rwabo akarushyira ku rundi rwego ruhambaye.

Uyu mukunzi mushya yitwa Pete Davidson, akaba yaraje guhoza amarira uyu mukobwa ukomoka mu muryango ukomeye w’aba-Kardashian ariwe Kim Kardashian yatewe n’umugabo we wa mbere Kanye West bari banafitanye abana bane bose.

Ibi byagiye hanze nyuma y’uko hagaragaye ifoto ya Pete Davidson yarishushanyijeho amagambo akubiyemo amazina y’abana bose ndetse n’aya Kardashian.

Ibi bikaba byagaragaje urukundo ukunda umuryango wa Kim cyane ndetse n’uburyo yifuza kumugira umugore we babana iteka aramutse abyemeye.

Nyuma y’uko hagaragaye aya mafoto byabaye ngombwa ko Pete yisobanura avugako ashaka kugira Kim Kardashian umugore we iteka ryose bagasangira iminsi basigaranye hano ku isi uko yaba ingana kose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ish Kevin agiye guhozwa amarira yarize agahogora

Niba nawe ushaka kugira ubwonko burimo ubwenge, kurikiza aya mabwiriza