in ,

Kim Kardashian arashinjwa gukorera umwana we igikorwa kigayitse.

Kim kardashian akomeje kunengwa n’abafana be bamushinza kwambika umwana we w’umukobwa w’imyaka 4, witwa North  imyenda itamukwiriye igaragaza imiterere y’umubiri we ndetse bamwe bavuga ko ari igikorwa kigayitse gishobora kwangiza umwana mu mutwe.

Benshi bakomeje kunenga Kim Kardashian.

Daily star dukesha iyi nkuru itangaza ko amafoto agaragaza iyo myambarire y’umwana w’umukobwa wa Kim Kardashian yafashwe muri iki cyumweru ubwo yatemberanaga na Kim muri New York , bivugwa ko North yari yambaye agakanzu kamwegereye cyane ,ndetse kari mu bwoko bw’imyenda yambarwa n’abakobwa bakuru bashaka kwerekana imiterere y’ikibuno.Bamwe mu bafana be babinyujije kuri Twitter bakaba bagenda bemeza ko ibyo Kim Kardashian yakoreye uyu mwana we ,atari byiza kuko ngo iyi myenda ntiri ku kigero cye ariho. Gusa Si uko iyo myenda yagaragazaga imiterere y’umubiri w’uyu mwana, ahubwo ngo yari inamuhambiriye cyane ku buryo yamubuzaga no gutambuka neza, ibintu abaganga bavuga ko bishobora kwangiza imwe mu myanya y’umubiri w’umwana.Kim akaba yatangaje ko imyenda y’umwana we nta cyo itwaye kuko ngo ni myiza. Ibi bivuzwe nyuma y’iminsi mike Kim avuzweho nanone gukoresha ibiyobyabwenge no gushyira hanze ubwambure bwe.

Umukobwa wa Kim Kardashian, North

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Reba intambwe ikomeye Rob Kardashian ateye nyuma yo kwandagaza umukunzi we.

Reba inyogosho nshya ya Antoine Griezmann ikomeje gutera benshi kumwibazaho.