in

Kigali : Imodoka ebyiri zahiye zirakongoka ziba umuyonga, dore uko byagenze(Videwo)

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa cyenda, imodoka ebyiri zari ziparitse mu igaraje riri mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, zahiye zirakongoka.

Ni imodoka zo mu bwoko bw’amavatiri, aho ngo imwe yarimo gukanikwa, nyuma y’akanya gato abakanishi bayivuye iruhande, abantu ngo bagiye kubona babona irimo gushya.

Iyo modoka ni yo yafatishije ngenzi yayo yari iyiparitse iruhande, yo yari yarahazanywe ikeneye kozwa mu kinamba.

Ushinzwe imicungire y’iryo garaje avuga ko bataramenya icyateye gushya kw’imodoka yakongeje ngenzi yayo, cyane ko nta wari uyegereye.

Abantu bahegereye babanje kuzimisha umucanga mu gihe bari bagitegereje Kizimyamoto ya Polisi, n’ubwo izo modoka zari zimaze gushya hafi gushiraho.

Reba Videwo

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Haringingo Francis yashimagije bikomeye umukinnyi wa Rayon Sports watumye batahana amanota 3 nyuma y’igitego cya Onana

Umukinnyi wa Rayon Sports yagarutse mu bandi nyuma y’igeragezwa amazemo iminsi mu gihugu cya Nigeria