in ,

Kigali: ikamyo yacitse feri igenda igonga abantu n’inzu

Kuri uyu wa Gatatu mu murenge wa Kimisagara habereye impanuka y’ikamyo yacitse feri maze igenda igonga abantu n’inzu aho abantu bane bakomeretse.

Iyi kamyo yavaga mu Kagari ka Kamuhoza Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge yacitse feri igonga abantu bane umwe akomereka mu buryo bukomeye inasenya inzu.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n’Imwe z’umugoroba ku wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama 2023.

Abari aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko umuntu umwe mu bo yagonze ariwe wakomeretse bikabije kuko yacitse amaguru.

Umwe yagize ati “ Yamanutse igonga umuntu wa mbere igonga n’uwa kabiri igonga n’iriya nzu, umugabo wari urimo acika amaguru ku buryo bahise bamushyiramo za bombone gusa we sinzi ko ari bubeho.”

Abandi batangaje ko iyi mpanuka yari guhitana abantu benshi ariko Imana igakinga ukuboko bitewe n’uko uyu muhanda ubamo abantu benshi.

Yagize ati:”Iyo hatabaho Imana iyi kamyo yari kumara abantu kubera ko uyu muhanda abamo abantu beshi baba barimo kwicururiza uducogocogo.”

Abakomerekeye muri mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga mu buryo bwihuse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhungu w’umuraperi P. Diddy yanenze se nyuma y’umuco utari mwiza amaze iminsi yiharaje

Abakinnyi ba Rayon Sports bavuze amagambo atangaje kuri rutahizamu w’ibigango wamaze gutangira igeragezwa