in ,

Kigali-Gikondo hafungiwe umugore wakoreraga amabi abamotari (UMVA UKO YABIGENZAGA)

African American in Prison
  • Yibye moto nyinshi ariko iyo yubikiriye uyu munsi mu gitondo yamubereye iya nyuma
  • Yasinzirije abamotari batari bacye maze bakanguka amarira abashoka ku matama ariko nawe yarize atihanagura
  • Ubwe ngo atunzwe no kwiba  moto kandi akabikora nta mbaraga akoresheje,ahubwo yifashishije Jus ahereza abazitwaye maze bagasinzira byimazeyof49ab38f-223c-4b15-92e6-81a954b0bcc6

Ahagana mu masaha ya mu gitondo kuri Station ya Polisi ya Gikondo hagejejwe umugore  ukomoka mu BIRYOGO i Nyamirambo. Amahane yagaragazaga aherekejwe n’amarira ,yateraga abahisi n’abagenzi guhagarara bagira ngo ararengana nyamara ntibamenye ko ari imbaraga z’icyaha zimutuga.

Uyu mugore wari uzanywe n’abamotari bamushinja kwiba moto yifashishije Jus irimo ibisinziriza ndetse ubwo ngo bari bamutaye muri yombi agerageje gusinziriza umwe muribo

Intangiriro y’ifatwa rye 

Nk’uko YEGOB yabibwiwe n’abari aho,ngo  musore  yabwiye umwe mu bamotari ngo amugeze ku kibanza kiri mu murenge wa  Rwampara,Gikondo aho yari asanze umukunzi we  wari ugiye kumugurira ikibanza

Ngo bakigera ku kibanza uwo musore wari utwawe n’umumotari yahise ava kuri moto maze asanganira  uwo mugore bari bahasanze, bahita basumirana barasomana nk’abakundana

Nyuma bahise batangira  gutambagira ikibanza, batangira kugitera intambwe,umugore ngo ntabwo yatebye kureba hejuru dore ko izuba  rya Saa yine ryari rikaze mu kirere cy’i Kigali, nuko afungura  igikapu  akuramo Jus ya Pomme  ayihereza uwo mumotari,nawe afata indi ndetse n’umukunzi we amuha iyindi.

Umumotari wari usanzwe azi neza ko bagenzi be bajya bahabwa jus bagasinzira  maze motor ntibamenye aho zinyuze yahise abikeka maze arayanga ahubwo abwira uwo mugore ati” ntabwo Nywa jus ahubwo wenda mwangurira byeri naho Jus wapi” ubwo uwo mumotari  ngo yahise yoherereza ubutumwa  bugufi mugenzi we mu ibanga ariko mu kubikora wa mukunzi w’uwo mugore aba amukubise amaso n’uko ariruka ,ibyo bikiba icyaje cyemeza uwo mumotari ko ya Jus itari shyashya nuko na wa mugore yahise ayimena byihuse gusa nubwo yayimennye yari afite izindi zimeze nkayo 2 zasigaye mu gikapu

Hashize igihe gito cyane undi mumotari yahise ahasesekara maze we na mugenzi we bahita batangira guhata uwo mugore amagambo bamubwira ko ari we wazengereje abamotari muri Kigali abasinziriza maze akabatwara Moto,umugore nawe yahakanaga ariko bamubera ibamba bati “ukurira moto tukakujyana kuri Polisi maze ukavuga amabara warugiye gukora”

Umugore yabanje kwanga abasaba ko niba bashaka kumujyana bazana imodoka yabugenewe gusa ibi byasaga no kujijisha kuko nk’uko abari aho babiduhamirije ngo kumaso yagaragaranaga igihunga ku buryo yabonye abantu batangiye guhurura yemera kujya kuri Moto

Yagejejwe kuri Station ya Polisi ya Gikondo arira ,inkweto azitwaye mu ntoki ndetse ahetse Jus ze yifashisha mu kazi nuko akubise amaso abashinze umutekano amarira ajya yakisuka ndetse yongeraho umuborogo,ibyo bikiba ariko isinzi ry’abamotari bahise basakara aho maze bamwe muribo bahita batangira kuvuga ko ari we wabasinzirije maze uyu munsi taliki ya 17/Ukuboza/2016 uba ubaye umunsi wa 40 kuri uyu mugore abamotari bashinja kubibisha Uburyogo.

bf7750f8-304f-4896-adf2-7f058ec49820

Yaje kwemera icyaha mu maso y’isinzi ry’abamushinjaga maze yemera ko yibye n’izindi moto nyinshi muri ubwo buryo mbese ngo kuri we niko kazi yikorera.

Mu gihe uyu mugore yacumbikirwaga kuri Station ya polisi ya Gikondo ntabwo byari byemewe kumwegera ngo ubashe kugira byinshi umubaza habe n’amazina ye kuko yarakikijwe n’abashinzwe umutekano naho abamotari nabo bakoze ikiziga kinini bagira bati” Uyu niwe wari uduhangayikishije ” abandi bati” birashobika ko na moto iherutse kwibwa Kagugu,Gisozi muri ubu buryo ari we wayitwaye.

 

Bamwe mu baturage barenga 30 bari bakoze ikiziga aho babwiye YEGOB.RW ko ubu bujura bwatangiye mu myaka nk’itanu ishize ariko kandi ngo abamotari benshi bakaba bari bamaze kumenya ko buriho ndetse  bamwe muribo batwemereye ko bagiye babuhonoka kuko bahabwaga izo Jus bakazanga  .

https://www.youtube.com/watch?v=d9EhwKQhMi0&feature=youtu.be

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Tora Kagame by T Rock Saxo

kigali z’illest bashyize hanze vidéo y’indirimbo “HELLO MA ” irimo ibyo abandi bahanzi nyarwanda batarabasha gukora