in ,

Kigali: Abakobwa bambara impenure babazwa cyane n’ababita ” Ibiryabarezi”

Nyuma y’aho hadutse imvugo igereranya abakobwa bambara utwenda tugufi n’ibiryabarezi , bamwe muri bo batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ntibavuga rumwe n’abasore babita gutyo.

Image result for abakobwa bambara impenure

Ikiryabarezi ni izina Abanyarwanda bise icyuma cy’Abashinwa umuntu ashyiramo ibiceri kikamuha ibindi byinshi nk’inyungu cyangwa se kikabimwima.

IGIHE kivuga ko aamwe mu bakobwa bakunda kwambara imyenda migufi batangaje  ko babangamiwe cyane n’uburyo basigaye bitwa ibiryabarezi kandi nta muntu bajya biba amafaranga.

Mukeshimana Asia utuye mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge yabwiye iki kinyamakuru  ati “ Ariko ni gute umuntu akwita ikiryabarezi kubera ko wambaye mini kandi nta n’igiceri na kimwe wamwibye? Njye birambabaza cyane pe!”

Uwase Aline avuga ko yatunguwe n’uburyo yigeze kunyura ku basore yambaye ijipo ngufi yumva bamwise ikiryabarezi.

Yagize ati “ Nyine nabanyuzeho numva umwe muri bo aravuze ngo mwimwitegereza kuko uwo ni ikiryabarezi, birantungura cyane uburyo bangereranyije n’icyiryabarezi.”

Abahungu babivugaho iki?

Mutuyimana Eric utuye mu Murenge wa Muhima we yemeza ko abakobwa basigaye bitwa ibiryabarezi ari abakora umwuga wo kwicuruza.

Yagize ati “ Nanjye ndabizi ko hari abakobwa basigaye bita ibiryabarezi ariko abakunze kwitwa iryo zina kenshi na kenshi usanga ari indaya kubera ko arizo abasore baryamana ari uko babanje kubaha amafaranga.”

Hategekimana Paul we yagize ati “ Indaya n’abakobwa bakunda gusohokana n’abahungu bakajya kwifata neza mu mahoteli cyangwa mu tubari n’utubyiniro nibo basigaye bita ibiryabarezi kuko hari n’igihe basohokana bakabamarira amafaranga kandi atari inshuti.”

Yakomeje avuga ko iri zina ry’ikiryabarezi baryita indaya n’abakobwa b’abanyamujyi bitwa abakuzi b’amenyo cyane mu rwego rwo kugaragaza ko abasore baribwa amafaranga n’abo bakobwa aba ari injiji.

Gusa iyi mvugo yaje gukomeza gukoreshwa cyane nyuma y’uko umuhanzi Ama G asohoreye indirimbo yise Ikiryabarezi agaragaza uburyo abakobwa bakunda amafaranga.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Queen Cha yashyize hanze amafoto agaragaza ikibero ari mu gitanda

Dore igiteye Miss Miss Vanessa Mpogazi kwerekeza muri Korea