in , ,

Kicukiro: Impamvu yateje impanuka y’imodoka ya gisirikare ku kicukiro yamenyekanye

cip-emmanuel-umuvugizi-wa-polisi-ushinzwe-umutekano-wo-mu-muhanda

Abantu bataramenyekana umubare bamaze kugwa mu mpanuka y’ikamyo ya gisirikare yabereye i Nyanza ya Kicukiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2016.

Ikamyo ya gisirikare yari itwaye abagiye ku burinzi yabirindutse hagapfa abantu tutarabasha kumenya umubare.

Abari aho batangaje ko iyo kamyo yamanukaga i Nyanza ya Kicukiro yacitse feri ikagwa muri ruhurura (mu nkengero z’umuhanda), abagera kuri batandatu bikaba bikekwa ko bahise bitaba Imana, abandi benshi bagakomereka.

Abakomeretse n’abitabye Imana ngo bajyanwe ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Usibye abasirikare bari bayirimo, nta muturage wundi wapfuye cyangwa ngo akomereke nk’uko byatangajwe na CIP Emmanuel Kabanda, Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Rene Ngendahimana yavuze ko ari bugire icyo atangaza mu masaha ari imbere.

 

Ikamyo ya gisirikare yabirindutse igwa muri ruhurura

 

Imodoka yakoze impanuka yahise ivanwa aho yabereye

 

Source:Igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo umukinnyi Antoine Griezman yatangaje yabaye intandaro yo kwitwa umugambanyi w’igihugu cy’ubufaransa

Biteye isoni! Irebere uko umuhanzi Alpha Rwirangira yakunze ifoto igaragaza igitsina cy’umukobwa