in ,

Kera kabaye Butera Knowless yavugiye mu ruhame inyamaswa atinya cyane kurusha izindi (iyumvire)

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement uri mu bahanzi bubashywe muri muzika Nyarwanda, yahishuye ko hari inyamaswa atajya arota guhuranayo, anavuga ko aramutse ahuye n’Imana hari icyifuzo kimwe gusa yayisaba.

Photo/ Radio Rwanda

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, aho yasobanuye byinshi mu buzima bwe, anakomoza ku buzima abayemo burimo gutinya inzoka ku rwego rwo hejuru anakomoza ku mashimwe afitiye Imana nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa nk’inzozi yakuranye.

Butera Knowless

Yakomeje avuga ko aho guhura n’inzoka yabona intare imbere ye, ati” Buriya mu bintu ntinya inzoka. Aho kugira ngo mpure n’inzoka nahura n’intare kuko wenda mba mbona itantera ubwoba cyane ko tuba turebana kandi twenda kureshya ariko inzoka yo ni urundi rwego rw’inyamaswa ntajya nifuza guhura nayo.”

Butera Knowless

Abajijwe icyo yasaba Imana aramutse ahuye nayo, yatangaje ko yabanza kuyishimira mbere y’uko ayisaba. Ngo mubyo yamuhaye biri ku rutonde rw’imbere n’umwana mwiza kandi yishimira.

Source: Umuryango

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire amagambo adasanzwe Neymar yatangaje kuri Kylian Mbappe agatangaza benshi ku isi

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Rachel