in ,

Kenya West akomeje kwijujutirwa n’abafana be kubera gusiba imbuga ze nkoranyambaga!

Umuhanzi w’umuraperi,Kanya West akomeje kwijujutirwa n’abafana be nyuma yo gusiba konti ze akoresha ku mbuga nkoranyambaga harimo Twitter na instagram.

Nyuma y’uko uyu muraperi asibye izi konti ze,abafana batangiye kwibaza impamvu yamuteye kugenda,dore ko ari mu bahanzi bakurikirwa cyane Ku mbuga nkoranyambaga kuko nko kuri Twitter akurikirwa n’abantu bagera kuri millioni 27.Kuri ubu abafana bari kwandikira umugore wa Kanya West,Kim Kardashian ku rukuta rwe rwa Twitter bamwinginga ngo abwire umugabo we agaruke,bamwe bati”Ese Kanya yagiye he?” Abandi bati”nagaruke turamukumbuye”.

Si ubwa mbere Kanya West aretse gukoresha imbuga nkoranyambaga,kuko no mu 2012 yasibye konti ye ya Twitter,asiga yanditseho ngo” nzagaruka bidatinze” .Icyo gihe yarimo kwitegura gushyira ahagaragara album ye yise “Yeezus” ,yasohotse mu 2013.Abafana be bakaba bemeza ko n’ubu yaba ari kwitegura Indi album nubwo nta mpamvu izwi yamuteye gusiba konti ze zo Ku mbuga nkoranyambaga.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

ISI IRASHAJE-Umugabo wahoze ari umugore yatewe inda n’umugore wahoze ari umugabo

Isomere impamvu Lionel Messi yanze kwongera amasezerano muri FC Barcelone ishaka no kwikopesha ngo imuhembe akayabo