in

Kenny Sol avuze kuri wa mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo “ikinyafu” |Kuryamana n’inkumi..

Umuhanzi Kenny Sol wamenyekanye mu ndirimbo “ikinyafu ” yakoranye na Bruce Melodie yavuze ko Kayirebwa Paul wagaragaye mu mashusho yiyi ndirimbo asanzwe ari incuti ye ya hafi.

Kenny Sol mu kiganiro na Chita Magic TV yavuze ko uyu mukobwa, uherutse kuba Miss Popularity, mu irushanwa rya Nyampinga w’u RWanda 2021 bari basanzwe baziranye,avuga ko iri kamba yari arikwiye.Abajijwe icyo yashakaga kuvuga ngo “Akana ni akabandi,..kasheze”yavuze ko bikunze gukoreshwa ku bakobwa bakunda cyane kuba bari kumwe n’abasore bigatuma bavuga ko babashegeye.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Umurego”abantu bakayibazaho bavuga ko yaba irimo ibishegu,ndetse hagaragaramo inkumi bari kumwe mu gitanda, uyu muhanzi yavuze ko bataryamanye nk’uko bamwe babiketse.

Ati:”kuriya nari nambaye ntakindi twakoze,njyewe nashakaga kuvuga umurego w’uburyo umuntu afora umuheto akarasa“.

Yanafashe umwanya ashimira boss we,Bruce Melodie wamufashije avuga ko yamuhinduriye ubuzima.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ingabire Grace burya afite indi mpano idasanzwe yatunguye abatari bayizi (Video)

Ubu bukwe bwabereye munsi y’amazi ni bumwe mu butangaje ku isi.