in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Kelly

Amazina

Kelly ni izina rifite inkomoko muri Ireland, iryuzuye mu rurimi rukoreshwa muri iki gihugu ni Gaelic Ó Ceallaigh. Iri zina risobanuye “Umuhanga” cyangwa se “ukunda insengero (frequenting churches)”Image result for kelly name

Imiterere ya ba Kelly

Agira igikundiro cyane, akunda ubwiyunge, arakora cyane, ni umunyamuhate kandi akurikira intego yiyemeje. Akorwaho cyane n’ibyo abona cyangwa bimugeraho, agira amarangamutima menshi gusa nanone akunze guhangayika no gushidikanya. Ashimishwa no kubaho mu buzima bwuzuyemoi umutuzo n’amahoro. Abona ubuzima mu buryo bwagutse kandi akagira ibitekerezo bifite uburemere, akunda ibintu byiyubashye kandi bidahendutse.

Ni umuntu woroheje nyamara abantu bamubonamo umuntu ushobora kugera kure cyane mu buzima. Ni umunyakuri, ntaca ku ruhande kandi arakazwa cyane n’ubusumbane cyngwa akarengane.  N’ubwo ari umuntu utuje, iyo ashotowe ashobora kugaragaza amahane. Ashobora kuvuga amagambo menshi umwanya umwe, akunda abantu cyane gusa akunda n’ubukire. Akunda kwambara neza kandi yita cyane ku buryo agaragara.

Iyo akiri umwana umwana muto aba akunda gushoza intambara kandi ntatinya kuvuga icyo atekereza. Akunda guhabwa impano no kugaragarizwa ko akunzwe cyane. Akunda gusoma inkuru zirimo amakabyankuru ndetse no kugira inshuti nyinshi z’abana bari mu kigero cye.

Kelly akunda gushimisha abandi ndetse no kubana nabo amahoro. Yishimira kuganira n’abantu ndetse no kuba mu matsinda ariko abantu b’abagwaneza kandi bashyira mu gaciro. Ashimishwa no kugira inshuti ndetse no kuba yabasha gutanga ubufasha uko abishoboye. Ni umuhanga, kumenyerana nawe biroroshye.

Mu rukundo arizera cyane kandi akabijyamo cyane ku buryo iyo bitagenze neza bimubabaza bikomeye. Abantu bamubona nk’umuntu uciye bugufi, ucisha macye kandi wumvira abandi gusa muri we akunda gutegeka. Iyo afite umukunzi, abanza akamureka akaba ari we uyobora ibintu byose ariko iyo bamaze kumenyerana ashaka kwisubiza ububasha bwo kuba ariwe ufata imyanzuro.

Imirimo Kelly yifuza gukora harimo ifite aho ihuriye no kwita ku bana, kwigisha, kuvura indwara zo mu mutwe, itumanaho, iyamamazabikorwa, ubucuruzi n’icungamutungo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Kevin

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Justin