in

Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)

Nelly cyangwa Kechapu nk’uko yitwa muri filime ya Bamenya, yerekanye imodoka nziza asigaye akendamo, anavuga ko imwe mu mpamvu ituma akunda ShaddyBoo ari umutima mwiza agira wo gufasha abandi ndetse asaba ba Slay Queen kujya birinda gushora abana babo mu bikorwa byo kwifotoza batikwije kandi bakiri bato.

Uyu mugore ufite umwana umwe aganira na Chita Magic TV yatangiye avuga ku buzima bwe bwite,aho yavuze ku bintu bitandukanye harimo nuburyo yatangiye umwaka mushya wa 2021, svuga ko asigaye anafite imodoka ihenze, igaragaza ko hari urwego amaze kugeraho abikesha Cinema. Kechapu yabajijwe ku bijyanye n’abaslay Queen bakunze kwifotoza bari ku mwe n’abana babo ndetse amafoto yabo agishyirwa ku mbuga nkoranyambaga ,uyu mugore yavuze ko asanga bidakwiye kuko biba biri kwangiza umwana mu mutwe kandi atari yo mahitamo ye.Yabajijwe kuri ShaddyBoo ukunze kugaragara amafoto ashyira hanze ibice by’umubiri we gusa akanagira n’umutima wo gufasha.Kechapu yasubije ko akunda uburyo ShaddyBoo afasha abandi harimo uburyo asangira n’abana bo ku muhanda, ariko anavuga ko niba gushyira amafoto ye hanze atikwije yumva ntacyo bimubwiye ko adakwiye kumucira urubanza kuko nawe ngo ni umuntu mukuru azi ibyo akora, ati”Shaddyboo ntibizamuce intege ngo ni uko abantu bamuvuga ,niba afite ibindi byiza akora nakomereze aho Nyagasani ni we uzamuhemba,ShaddyBoo simwanga gusa ntabwo tuziranye”.

Kurikirana ikiganiro kirambuye Kechapu yagiranye na Chita Magic TV ukanze hano hasi:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi Iradukunda Bertrand yakuwe mu mukino urahuza Amavubi na Togo.

Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)