Kecapu yabivuze byose| Icyo apfana na Bamenya| Gukubitwa n’umugabo n’ibindi

Nelly uzwi nka Kecapu muri Bamenya

Nelly wamamaye cyane ku izina rya Kecapu kubera filime izwi ku izina rya Bamenya Series akinamo yavuze isano afitanye na Bamenya, avuga ku bijyanye n’abagore bakubitwa n’abagabo be ndetse anagaruka kuri business nshya yatangiye. Ni mu kiganiro Kecapu yagiranye na THE CHOICE LIVE aho yatangiye avuga ku bijyanye na business nshya ya Resitora yatangije aho acuruza ibiribwa. Kecapu yavuze ko yize ibijyanye na hospitality akaba ari nayo mpamvu yahise atangira ibyo kwikorera ashinga resitora.

Nelly uzwi nka Kecapu muri Bamenya

Kecapu yakomeje avuga ku bijyanye n’abagore bakubitwa n’abagabo babo aho we yavuze no atakwihanganira gukubitwa n’umugabo we kubera ko we akunda ubuzima burimo ibyishimo rero kubaho akubitwa n’umugabo we ntabwo yabyihanganira. Kecapu yagize ati « Oya ntabwo nabana n’umugabo unkubita. Aho kubana n’umugabo unkubita nabana n’umugabo uvuga nabi kubera ko kuvuga nabi ugeraho ukabimenyera naho gukubitwa byo ni ibindi bindi ».

Kecapu ukina muri filime yitwa Bamenya Series yavuze isano afitanye na Bamenya, bakinana muri iyi filime, aho yavuze ko ababyeyi babo bafitanye isano gusa ntiyavuze iryariryo kubera ko ataryobuka neza. Yavuze ko Bamenya ariwe urizi neza kubera ko ariwe mukuru.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Umurwayi yahuye n’uruva gusenya acibwa ukuguru kutari ko

Bafatanye imyanya yabo y’ibanga bari mu buriri| Ibyo mutamenye kuribo| Uwabaroze baramumenye