in ,

Katy perry yakoze amateka atazibagirana i Manchester (Amafoto)

Katy perry nk’umwe mu bahanzikazi bari bitabiriye igitaramo cyateguwe na Ariana Grande mu rwego rwo guhumuriza abatuye umujyi wa Manchester, nyuma y’igitero cyagabwe mu gitaramo cye giheruka kigahitana abagera kuri 22.Katy Perry na we yakoze agashya kasigaye mu mitwe y’abantu benshi kugeza n’ubu.

Metro ivuga ko ubwo Katy perry yari ku rubyiniro(stage) yaje yambaye ikanzu yatangaje abantu, ngo yari ikanzu y’umweru ngufi, yashyizeho n’ikote rikozwe mu mababa nyamara abantu batangaye kurushaho ubwo yakuragamo ikoti hanyuma bakabona ikanzu yari yambaye iriho amafoto y’abaguye mu gitaramo cya Ariana Grande I Manchester kuwa 22 Gicurasi, ngo ayo mafoto yari ari mu ishusho y’umutima.Abafana bakimara kubibona bahise bishima bidasanzwe ndetse batangira kumufotora bohererezanya amafoto ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bamwitaga “umwamikazi” abandi bamwita “umumalayika”.

Ikanzu ya Katy perry yariho amafoto y’abaguye I Manchester mu gitero cy’abiyahuzi.

Si ibyo gusa kuko Katy yasusurukije abari aho mu ndirimbo nyinshi ,nka ” Roar” na “Part of me.” Naho Ariana Grande aririmba “side to side” na “Break free” .Muri iki gitaramo hakaba hakusanyijwe akayabo k’amayero millioni 2 azafasha abahungabanijwe n’igitero cy’iterabwoba cyabaye mu kwezi gushize Arena.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Ibintu Kylie Jenner akorera umukunzi we bari mu buriri byaramurenze none asigaye amwirahira

Nyuma yo gutwara Champions League, Zidane yatunguwe n’amagambo akomeye Florentino Perez yamuvuzeho (somere)