in

Karongi: Umugabo arashinjwa gutera igisongo mu gitsina cy’umugore

Ntibisanzwe mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, haravugwa inkuru y’umugabo ukuze  w’imyaka 58 wajombye igisongo mu gitsina cy’umugore w’imyaka 52 amuziza ko yanze ko baryamana.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Nzeri 2022.

Abaturanyi b’uyu mugore babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umugabo umaze umwaka umwe afunguwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye mu rugo rw’uyu mugore amusaba ko amuha ku myaka, undi amusubiza ko atumvise neza icyo ashatse kuvuga, niko kumwerurira ko ashaka ko baryamana.

Umugore ngo yaramuhakaniye, umusaza aragenda agaruka yitwaje igisongo akimutera mu myanya myibarukiro.

Abaturanye n’uyu mugabo mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Gacaca, bavuze ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yasambanyaga abagore ku ngufu akanabatera ibisongo mu gitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bubazi, Mudaheranwa Emmanuel yavuze ko uyu mugabo asanzwe afite imyitwarire itari myiza.

Yagize ati “Uyu mugabo asanzwe adashobotse ntaramara n’imyaka ibiri afunguwe kubera ibyaha yakoze muri Jenocide yakorewe abatutsi. Abaturage baduhamagaye batubwira ko uwatewe igisongo ari gutaka, tuhageze dusanga aravirirana cyane tumushyira mu ngobyi tubona uburyo ameze atagerayo. Twitabaje Polisi izana imodoka tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera birananirana yoherezwa ku Bitaro bya Kibuye ari naho akirembeye. Ukekwaho gukora iki cyaha yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Justinien
Justinien
1 year ago

Mbega Iminsi y’Imperuka dusohoyemo
Mbega ukuntu abantu dukwiye kubura amaso tukamenya Ko Christo yenda kugaruka “nkuko yabivuze urukundo rwabenshi Kandi ubugome buzagwira “mugihe cyose Satani n’icyaha bitaravaho ibi ntagushidikanya ko bizakomeza kubaho nk’imenyetso cyuko mwuka w’Imana ari kuvanwa mu isi.
Mbega ukuntu dukwiye kwitegura ubwami Bwa Christo! Igihe kiradusatiriye cyane.

Eugene
Eugene
1 year ago

Iyi nkuru ibaye arukuri uyu muntu wakoze aya mahano ntago aruwo gufungwa.

Ijambo rya mbere Ndimbati yavuze nyuma yo kuva muri gereza (video)

Harimo ifite ishusho nkiy’igitsina gore,ibitangaje ku masitade 8 azakira imikino y’igikombe cy’Isi muri Qutar