in

KARAHANYUZE: Dore uko urukundo rwagurumanye muri bimwe mu byamamare nyarwanda nyuma rukaza kuzima (AMAFOTO)

Amagambo ahehereye adasiba, gufatana agatoki ku kandi, gukorerana udushya ni ibintu buri wese uri mu rukundo akorera uwo bakundana.

Bajya bavuga ko urukundo ari nk’ibisazi kuko akenshi umuntu ashobora gukora ibyo atatekerejeho kubera gutwarwa narwo ntiyite ku maso y’imbaga imureba.

Muri make rukoresha byinshi! Rurihangana rukagira neza, ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

Aya ni amwe mu magambo ari mu rwandiko Intumwa y’Imana Pawulo yandikiye Abanyekorinto igaragaza ko ku Isi nta kiruta urukundo.

Ku byamamare cyane abahanzi usanga iyo akundana n’umuntu amukomoraho inganzo akisanga ibihangano bimwe bitangiye kuva mu marangamutima afitiye umukunzi we.

Kubera kugira agatubutse ibyamamare urukundo rurabiryohera kuko impano, gusohokana uwo bakundana, kumuryoshyaryoshya mu buryo bwose bidasiba iyo urukundo rugishyushye.

Mu Isi y’urukundo rwabo usanga umunyenga n’uburyohe bwarwo bitamara kabiri! Abari bararohamye mu nyanja y’urukundo bateranaga imitoma umunsi ku wundi ugasanga batandukanye nabi.
IGIHE yakusanyije urutonde rw’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda byubatse izina, ariko byagiye bitandukanye nabo bakundana urukundo rwabo ntirurambe.

Active Love

Mu 2016 abasore bagize itsinda rya Active bahiriwe n’urukundo rwa ba Nyampinga, kuva kuri Derek wababimburiye akundana na Miss Sandra Teta, Olivis akurikiraho ari kumwe Miss Uwase Vanessa na Mugiraneza Thierry [Tizzo] aza kwijajara akundana na Hitayezu Belyse witabiriye Miss Rwanda 2014 na Miss Rwanda 2015.

Vanessa na Olivis barakundanye batandukana uyu mukobwa yise umusore umwana

Nyamara ibyishimo by’aba basore bose ntibyarambye kuko Vanessa yabenze Olivis akamwita umwana, Derek agakurikiraho nawe agatandukana na Miss Sandra Teta naho urukundo rwa Tizzo narwo rukagenda nyomberi.

Mu nkunduro yo gukundana na ba nyampinga muri Active, Miss Sandra Teta na Derek nabo bari bameranye neza

Urukundo rwagurumanye hagati ya Tizzo na Hitayezu Belyse ariko ntirwamara kabiri

Safi Madiba na Parfine mu munezero utararambye

Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2015, bombi babanje kubyamaganira kure bakavuga ko ‘ari inshuti zisanzwe’. Ahari umuriro haboneka umwotsi nk’uko Safi yabiririmbye, nyuma babitangaza byeruye.

Umutesi Parfine yakundanye na Safi akiri umugore w’Umusuwisi Blaise Pistoletti bafitanye abana babiri b’abakobwa.

Muri Kanama 2017 Safi Madiba yatandukanye na Parfine, icyo gihe yabwiye IGIHE ko mu byatumye batandukana ku isonga haza intera ndende yabaga hagati yabo bigatuma urukundo rusinzira.

Yagize ati “Ntabwo ari ikintu kimwe cyadutandukanyije ariko ibyanjye na Parfine byararangiye, ntabwo byashobotse ko dukomezanya. Ndumva hashize amezi abiri dutandukanye, ndi njye nyine. Icyadutandukanyije rero si kimwe, icya mbere ni uko twabaga mu bihugu bitandukanye aba mu Busuwisi nkaba mu Rwanda, kubonana byaratugoraga, kuba kure ye ntibyanyoroheraga na we ni uko.”

Mu mezi yabanjirije gutandukana kwa Safi na Parfine, uyu muhanzi yari yavuze ko bateganya kurushingana bidatinze, ubukwe ntibwatashye ahubwo hahise hasohoka inkuru yo gutandukana kwabo. Ubu Safi ni umugabo wa Niyonizera bakoze ubukwe ku wa 1 Ukwakira 2017.

Safi na Parfine batandukanye barateganyaga gukora ubukwe

Urukundo rwa Riderman na Asinah

Asinah yakundanye na Riderman imyaka umunani batandukana bitunguranye mu ntangiriro za 2015 ndetse uyu muraperi ahita ashinga urugo n’undi mukobwa witwa Miss Agasaro Nadia.

Kuva mu Ugushyingo 2008 Riderman na Asinah ntibarekuranaga, bagendaga bafatanye agatoki ku kandi.

Amafoto yabo n’inkuru zabo byacicikanaga ubutitsa mu itangazamakuru bigashengura Nazil wo muri Family Squad wahoze akundana na Asinah.

Mu 2012, Nadia wigaga mu mashuri yisumbuye i Rubavu we n’umuryango we bari bagituye i Musanze ari naho yamenyaniye na M Izzo [wari inshuti magara ya Riderman].

Ubumwe bwa M Izzo na Nadia bwagiye bukura kugeza ubwo bimutse bakaza gutura i Kigali. Bageze mu Murwa wa Kigali, Nadia yatangiye gusurana na M Izzo uyu musore aza no kumuhuza na Riderman.

Ahagana mu mpera za 2014 ngo Asinah yatangiye gushyira igitutu ku musore amubwira ko bagomba kurushinga undi akabyima amatwi akikomereza imishinga ye y’umuziki no kwita kuri Nadia we.

Mu ntangiriro za 2015, Nadia Agasaro yasamye inda ya Riderman ihita ihinduka ipfundo ryababoshye bombi umusore abura amahitamo yiyemeza kumurongora.

Mu nkuru z’urukundo mu byamamare iya Riderman na Asinah n’ubu ijya ivugwa kubera uburyo aba bombi bakundanaga benshi bazi bazanarushinga.

Nyuma yo gutandukandana na Riderman, Asinah yavuzweho gukundana n’abasore barimo uw’umuzungu bacuditse umwaka ushize bagatandukana bamaranye igihe gito ndetse na Michael Sarpong ukinira Rayon Sports.

Asinah na Riderman bakundanye imyaka umunani batandukana batarushinze

Nizzo na Yvette

Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo mu itsinda rya Urban Boyz, ni umwe mu byamamare byagiye bikundana n’abakobwa benshi abazwi harimo Sacha Kate, Anita Pendo, Jessica Mwiza, Bonne na Yvette Umulisa.

Uyu Umulisa Yvette niwe mukobwa uzwi uheruka mu rukundo na Nizzo, bakundanye mu gihe cy’imyaka itanu urukundo rwabo rugera ku iherezo mu 2017.

Kuri Instagram Nizzo yakundaga kwandikaho amagambo y’urukundo aherekejwe n’udufoto tw’uyu wari umukunzi we amwereka ko amukumbuye mu buryo bukomeye ndetse yanakundaga kuvuga ko azamurongora nyagasani nakomeza urukundo rwabo.

Nubwo hari intera nini hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, Nizzo we yagaragaza ko ‘kure y’amaso atari kure y’umutima’.

Nizzo yahamyaga ko Umulisa ari we mukunzi we w’ibihe byose ndetse agashimangira ko ‘yamwihebeye’ kugeza umunsi bazatandukanywa n’urupfu.

Nizzo na Yvette bakundanye igihe gito, batandukanye urukundo rwabo rutamaze kabiri

Muri Mutarama 2017, Umulisa yaje mu Rwanda mu biruhuko ndetse yagiye agaragara kenshi ari mu byishimo na Nizzo. Mu mezi abiri yahamaze bagiye basohokana kenshi gusa mu minsi isatira umusozo w’ibiruhuko ibyabo byajemo gishegesha, umukobwa amaze kurira indege imusubiza mu Bushinwa Nizzo yahise ahanagura amafoto ye yose nk’ikimenyetso cy’uko ishyamba atari ryeru.

Nizzo n’uyu mukobwa ngo bamaranye imyaka itanu bakundana. Bivuze ko binjiye mu rukundo nyuma ya 2011 uyu musore agitandukana na Anita Pendo bakundanaga muri icyo gihe. Nyuma ya Anita, nta wundi mukobwa Nizzo yigeze agaragaza ko bari kumwe usibye uyu.

Amafoto yose afitanye isano n’iyi Nizzo yayahanaguye mu yo atunze

Anita Pendo na Ndanda

Anita Pendo na Ndanda Alphonse byatangiye guhwihwiswa ko bakundana mu mpera za 2016 gusa baza kubihamya mu 2017.

Icyo gihe hari n’amakuru avuga ko Anita yagiye kwerekana umugabo iwabo bakaba bari baranatangiye kunoza gahunda y’ubukwe.

Mu Ukwakira 2018, Nzeyimana Ndanda Alphonse wari umunyezamu wa AS Kigali, yahishuye ko iby’urukundo rwe na Anita Pendo bimaze igihe byarahagaze.

Aba bombi bafitanye abana babiri b’abahungu, umukuru yitwa Tiran uwo baheruka kwibaruka akitwa Ryan. Bajya kwibaruka umwana wa mbere babanaga mu nzu imwe ku Gisozi, gusa mu ntangiro za 2018 baratandukanye ariko babigira ubwiru kuko iyo babibazwaga babyamaganiraga kure.

Anita yacaga amarenga y’uko batandukanye kuko amagambo yari yaranditse kuri Instagram agaragaza ko ari umugore wa Ndanda yaje kuyasiba yandikaho ko ari ‘Single Mum’ bishatse kuvuga ko yari asigaye yiyumva nk’umugore utabana n’umugabo.

Batandukana, Ndanda yanditse amagambo ashimangira ko yaciye ukubiri na Anita Pendo, gusa bakaba baririnze kubishyira mu itangazamakuru kuko byari guhungabanya ubuzima bw’uyu mugore wendaga kwibaruka ubuheta.

Mu mafoto abiri y’urukurikirane yashyize ku rubuga rwa Instagram, Ndanda yabanje kwandika avuga ngo ‘Ceceka ntukibeshye’, ahandi ati ‘Reka guta igihe cyawe’.

Arangije akurikizaho amagambo asobanura ko ibye na Anita Pendo bimaze igihe byarahwekereye.

Ati “Amaso yanjye ari kuri Tiran na Ryan, ibindi abantu bibwira nibyo bibeshyera si byo. Abambaza murekere aho ndabinginze, abanyandikira babimbaza ukuri kwabyo ni uko ntabana nawe [Anita Pendo] ntuye Kacyiru agatura Remera”.

Anita Pendo yamaze igihe yaratandukanye n’umugabo we, buri wese yaragiye kwibana ariko bitazwi mu itangazamakuru

Kimenyi na Diddy D’or

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gusakara cyane mu 2018 ahantu hose bagendana bafatanye agatoki ku kandi ndetse banaterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bukomeye.

Amagambo ahehereye n’imitoma byarangiye muri Kamena uyu mwaka nyuma yaho muri Mata ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ n’ikipe ya Rayon Sports , Kimenyi Yves, amugaragaza ari mu bwogero yambaye ubusa bigaragara ko ari nk’umuntu baganiraga bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

Icyo gihe Didy D’Or, yatangiye kugenda asiba amafoto ya Kimenyi Yves yari ari ku rukuta rwe rwa Instagram biza kurangira yose ayamazeho.

Ubu Kimenyi Yves bivugwa ko akundanye uruzira imbereka na Muyango Uwase Claudine wabaye nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019.

Kimenyi Yves na Diddy bikekwa ko batandukanye kubera amafoto y’uyu munyezamu yagiye hanze yambaye ubusa

DJ Pius na Ange Umulisa

Mu 2018 nibwo hasakaye amakuru avuga ko Ange Umulisa wahoze ari umugore w’umuhanzi Rickie Pius Rukabuza uzwi nka Deejay Pius yahukanye nyuma y’uko urugo rwabo rwari rumaze iminsi rurimo umwuka mubi.

Aba bombi bakundanye bahuriye mu kabari aho DJ Pius yakoraga akazi ko kuvanga imiziki naho Ange ari ‘MC’.

Urukundo rwabo rwagiye rukura kugeza bakoze ubukwe, basezeranye kubana akaramata muri Werurwe 2014. Banafitanye umwana w’umuhungu witwa Yuhi Abriel Rukabuza. Ubu asigaye abana na nyina.

Amakuru y’indunduro y’urugo rwa DJ Pius na Ange Umulisa yatangiye gucaracara mu ntangiro za 2018, ubwo uyu mugabo yifataga agasiba amafoto hafi ya yose ahuriramo na Ange yari ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse n’umugore bikaba uko.

Hari hashize iminsi bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko umubano wabo udashobora gucikamo igikuba kuko bakundana bitari iby’agahararo, mu 2016 Dj Pius yigeze gutangaza ko ajya ashwana n’umugore we bapfuye umuziki ariko bakabihosha nk’abantu bakuru.

Batandukana, Ange yataye umugabo mu nzu babagamo i Kanombe ajya kubana n’umwana we mu Karere ka Kicukiro.

Pius n’umugore we batandukanye bamaranye igihe kitari kinini

Uncle Austin

Mu 2018 nibwo umuhanzi akaba n’Umunyamakuru Tosh Luwano [Uncle Austin] yatandukanye na Mwiza Joannah bari bamaze igihe gito babana, nyuma yo gutandukana na Ingabire Liliane bari barasezeranye mu 2006 banafitanye umwana mukuru ufite imyaka 13 bagatandukana mu 2015.

Uncle Austin na Mwiza Joannah yari yarashatse bwa kabiri umubano warahagaze ndetse buri umwe ahita yihutira gusiba amafoto bari bahuriyeho ku rubuga rwa Instagram.

Uyu mugabo yanajyaga yifuriza umugore we isabukuru nziza yizihiza kuwa 5 Ugushyingo akamutaka akavuga ko amukunda bitari agahararo ariko bagitandukana , Uncle Austin yararuciye ararumira ntiyongera kujya abikora.

Uncle Austin yatandukanye na Mwiza Joannah

Muyoboke na Muhimpundu

Mu 2015 nibwo Muyoboke Alex na Muhayimpundu Ornella batandukanye. Aba bombi babanye ahagana mu mpera za 2010 basezerana mu 2012.

Batandukanye bamaranye imyaka ibiri gusa, umugore amusigira umwana w’umuhungu bafitanye witwa Mwene-Muyoboke Aston undi asubira iwabo i Burundi.

Muyoboke na Muhimpundu babanye ahagana mu mpera za 2010 basezerana mu 2012

Gahongayire na Gahima

Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bahanye isezerano ryo kubana akaramata ku wa 20 Ukuboza 2013, mu bukwe butazasibangana mu mitwe ya benshi.

Nyuma y’amezi atatu hatangiye gukwira inkuru zavugaga ko batandukanye ariko bo baza kubyamaganira kure.

Mu 2014 baje kwibaruka imfura yabo bise Ineza ku bw’amahirwe make ahita yitaba Imana.

Nyuma y’amezi make hongeye gukwira inkuru zivuga ko batandukanye, icyo gihe umugabo yavugaga ko iby’urukundo rwabo abona bitagishobotse.

Muri Mutarama 2015 Gahima yashimangiye ko yamaze gutandukana na Gahongayire ubwo yari muri Tanzania. Icyo gihe Gahongayire yaryumyeho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’.

Muri Nzeri 2016 Aline Gahongayire yagiriye urugendo muri Amerika aza kuvugira kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika ko arambiwe kubaho aremerewe.

Ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye.”

Yongeyeho ko ibyo gushaka umugabo kuri we ubu atari ikintu cyihutirwa. Ati “Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! […] Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka.”

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo umwaka ushize Gahongayire na Gahima bahawe gatanya isesuye n’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Aline Gahongayire na Gahima babanye nk’umugore n’umugabo gusa baza gutandukana

Uwera Dalila na Dirk

Mu 2017 nibwo Uwera Dalila wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1994 yahamije ko agiye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri nyuma y’igihe gito cyari gishize bimenyekanye ko yatandukanye n’uwari umugabo we witwa Dirk.

Kuwa 27 Ukuboza 2013 nibwo Umubiligi Dirk yatanze inkwano mu muryango wa Miss Uwera baranasezerana, ibirori byabereye i Nyarutarama muri The Manor. Bafitenye umwana w’umukobwa.

Uwera Dalila na Dirk batandukanye nyuma y’imyaka umunani yari ishize bari mu rukundo gusa bari bamaze itatu barushinze. Yavuze ko afite undi mukunzi mushya na we w’Umubiligi ndetse ngo baritegura gukora ubukwe.

Dalila na Dirk batandukanye bamaze imyaka myinshi babana nk’umugabo n’umugore

Frank Joe na Melanie Gale

Mu 2015 nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Frankie Joe yatandukanye na Melanie Gale wari umugore we ku mpamvu itarigeze imenyekana.

Frankie Joe na Melanie Gale barushinze mu 2009. Ku wa 13 Gashyantare 2011, bibarutse umuhungu wamwita Taye Rukundo.

Aba bombi buri wese yaciye inzira ze, bahuzwa n’umwana babyaranye. Kuri ubu Frank Joe atuye ahitwa Calgary muri Canada.

Frank Joe n’umugore we batandukanye nyuma y’imyaka itanu babana

Shaddy Boo na Meddy Saleh

Mu 2016 nibwo Producer Meddy Saleh uri mu bakora amashusho y’indirimbo mu Rwanda, hasakaye amakuru y’uko yatandukanye n’umugore we bari bamaze kubyarana abana babiri.

Yari yarashakanye Shaddy Boo ubu uri mu b’igitsinagore barangamiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ntangiriro za 2016 byatangiye kunugwanugwa ko Meddy Saleh n’umugore we bari gushaka gatanya nk’umuti w’ibyo batumvanyeho nyuma yo kurushinga.

Bivugwa ko muri Gashyantare 2016, Shaddy Boo ngo yasize Meddy mu nzu babanagamo i Nyamirambo ajya gutura ku Kacyiru hafi y’Akarere ka Gasabo n’abana be.

Icyo gihe Meddy Saleh yahakaniye kure iby’iyi nkuru yavugaga ko yatandukanye n’umugore we ndetse avuga ko nta muntu ukwiye kubyinjiramo kuko ari ubuzima bwe bwite, gusa aza kwemeza ko batakibana.

Ama G The Black na Rosine

Muri Gicurasi 2017, nibwo Hakizimana Amani wiyise AmaG The Black yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugore we nyuma y’imyaka ibiri yari ishize babana mu nzu nk’umugabo n’umugore.

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo ‘Care’, ‘Uruhinja’ n’izindi yabwiye IGIHE ko umubano yari amaze igihe afitanye n’umugore we witwa Rosine wamaze gusenyuka burundu.
Yagize ati “Ibyo byamaze kurangira, njye na we ntabwo tukiri kumwe. Ndi mu buzima bwanjye na we ari mu buzima bwe, bibaho ntabwo twabashije gukomezanya.”

Ama G The Black icyo gihe yahamirije IGIHE ko hari hashize amezi ane atandukanye na Rosine gusa yirinda kuvuga mu buryo bweruye icyabaye intandaro yo gutandukana kwabo.

Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Ama G The Black yahise akora ubukwe n’undi witwa Uwase Liliane, bwabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2017.

Ama-G na Rosine bari bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami [uyu yajyanye na nyina]. Ibyo kubana kwabo mu nzu byatangiye kuvugwa muri Mutarama 2015, nyuma batangaje ko bagombaga gukora ubukwe mu ntangiriro za Gashyantare 2015, mu 2017 urukundo rwabo rugera ku iherezo.

AmaG na Rosine hano bafotowe mu 2012 ubwo bari mu birori bya Salax Awards byabereye muri Serena Hotel

Jay Polly na Nirere Afsa (Fify)

Jay Polly ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu myaka myinshi ishize. Mu 2013 yabanye n’umukobwa wari uzwi nka Fify ndetse banabyarana umwana w’umuhungu.

Ariko urukundo rwabo rwaje gushonga Jay Polly yishumbusha Sharifa wari uzwi mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boys yitwa ‘Ancilla’. Jay Polly na Sharifa bafitanye umwana w’umukobwa.

Jay Polly yatandukanye na Fify bamaze kubyarana umwana umwe

Platini na Diane

Mu 2017 nibwo Nemeye Platini, uri mu bagize itsinda rya Dream Boys yatandukanye na Ingabire Diane bari bamaze imyaka ine bakundana ndetse binavugwa ko bitegura kurushinga.

Platini na Diane bari bamaze imyaka isaga ine bakundana, mu bitaramo bitandukanye umusore yitabiraga babaga bafatanye agatoki ku kandi, bari kumwe no mu bukwe bwa Knowless na Clement.

Urwari rwaratumye Ingabire Diane yongera izina rya Platini mu yo yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga akiyita Nemeye Diane, rwatangiye gushonga mu Ugushyingo 2016, umukobwa asiba amafoto yose y’umusore yari yarashyize kuri Instagram.

Ku wa 5 Mutarama 2017, Ingabire Diane ni bwo yerekanye undi musore witwa Rutayisire uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbuje Platini, yashyizeho ifoto y’uyu musore ayiherekeza ikimenyetso cy’umutima.

Yongeye gushyira kuri Instagram indi foto y’uyu musore basigaye bakundana anavuga ko ari we ’byishimo bye’. Mu butumwa uyu musore yanditse kuri ayo mafoto yunganira Diane, yavuze ko amukunda birenze ibindi bintu byose n’andi magambo aryohereye agaragaza urukundo hagati ya bombi, n’ubwo nabo urwabo rwashonze rutamaze igihe.

Iby’urukundo hagati ya Platini na Diane byatangiye kunugwanugwa no kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu 2013, bakomeje kubigira ubwiru no kuterura ngo bavuge ku bijyanye n’umubano wabo.

Itangazamakuru ryakomeje kuboga runono kugeza mu 2014 ubwo Platini yemeje ko afite umukunzi mushya yasimbuje umuhanzi Rozy bakundanye bakiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Platini na Diane bakundanye imyaka ine, urukundo rwabo rukendera mu 2017

Young Grace na Piqué

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’urukundo rwe na Rwabuhihi Hubert [Piqué]; ubwo yari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2018.

Nyuma uyu musore aza kumwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazarushinga bakabana nk’umugabo n’umugore, ndetse aherutse kwibaruka umwana bivugwa ko babyaranye.

Ariko, urukundo rwabo ntabwo rwarambye kuko muri uyu mwaka bahisemo gutandukana buri wese agaca inzira ye.

Ubwo Umuraperi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yambikwaga impeta y’urukundo n’umukunzi we Rwabuhihi Hubert [Piqué]

AMAFOTO + SOURCE: IGIHE

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Munyakazi Sadate yahawe gasopo agerageje kwikoma kimwe mu gitangazamakuru cyo mu Rwanda

Uburyo 15 abantu bateye imbere bahora bakoresha