in ,

Karabaye : Jay Polly yagaragaje uburakari budasanzwe abwiwe ko azakorerwa videwo aryamanye n’impunzi (inkuru irambuye)

Uyu Ndagijimana Eric (ubusanzwe witwa X-Dirhor) amaze hafi imyaka icyenda akorana n’abahanzi bamwe bya hafi. Ubu arashinja Jay Polly ubuhemu n’ ubwambuzi nyuma y’uko ngo yamurangiye akazi ko kuririmba mu bukangurambaga ‘Nk’uwikorera’ bumvikana ko agomba kuzamwishyura ibihumbi 350 muri miliyoni uyu muhanzi yahembwe. Yavuzeko ko yaherutse yemeranywa na Jay Polly ko agomba kuzamuha amafaranga ya komisiyo undi amaze gucakira ifaranga ahita amwipakurura. Ati “Jay Polly yarambabaje cyane, ibyo bihumbi 350 yemeye ko azabimpa, mfite amasezerano na we ariko yaranyambuye agerekaho no kuntuka.” Yahamirije imbaga ko hari amabanga ya Jay Polly abantu batamenye agiye gushyira hanze, gusa ngo azabanza yereke abafana b’uyu muraperi videwo ye ari gukora ubusambanyi.

Jay Polly

Jay Polly ushinjwa ubwambuzi we yagize ati “Uwo musore ni mayibobo, ntabwo ari umuntu ukwiye guhangana n’izina Jay Polly. Icyo nababwira ni uko bidatinze agiye gufatwa agafungwa, uwo baramufunga. Ni vuba cyane barahita bamufunga kuko sinabyihanganira. Mfite umunyamategeko, mbirimo ndashaka ko aryozwa ibyo arimo kunkorera.”

 

Source: igihe.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru ashyushye: Ikipe ya Arsenal yamaze kubona umusimbura wa Alexis Sanchez

Dore urutonde rw’abakinnyi binereye mu kibuga