in ,

KARABAYE : Abasore babiri bafatanye mu mashati bapfa Nick Minaj benshi barumirwa (+Video)

Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 23 Kamena 2017 nibwo abahoze ari abakunzi ba Nick Minaj ari bo Meek Mill na Safaree Samuels bafatanye mu mashati imbere y’imbaga bapfa Nick Minaj.Ibintu byatunguye abatari bake bavuga ko Nick Minaj ashobora kuba afite ubwiza budasanzwe bukurura abasore kugeza n’aho bamurwanira ku karubanda.

Reba video y’uko byagenze:

Nk’uko tubikesha TMZ, ngo aba bombi bari baje mu gitaramo cyari cyabereye muri West Hollywood, mu mujyi wa Los Angeles, Saferee akaba yatangaje ko yagiye kubona abona Umuraperi Meek Mill n”abambari be baje bamusanga batangira kumukubita dore ko we yari yahageze mbere.Uyu musore akaba na we yarakanyujijeho hamwe na Nick Minaj gusa mu 2014 baje gutandukana, ndetse avuga ko byose byatewe na Meek Mill wanahise atangira gukundana na Nick Minaj.Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Nick Minaj abinyujije kuri instagram yeruye ko atagikunda Meek Mill usanzwe yitwa Robert Rihmeek Williams.

Meek Mill yatandukanye na Nick Minaj muri Gashyantare 2017.
Meek Mill na Safaree abahoze ari abakunzi ba Nick Minaj.

 

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Ba uwa mbere kureba ifoto ya Elan, umwana w’umuhungu umugore wa Tom Close yibarutse

Imyambarire idasanzwe ya Rihanna ikomeje kurwaza benshi imitima(reba amafoto hano)