in

Kanye West (Ye) yatonganye n’umunyamakuru hafi gufatana mu mashati imbere y’umugore we mushya

Umuhanzi Kanye West utamerewe neza muri iy’iminsi ,kuwa mbere tariki 23 Mutarama 2023 ,yagaragaye ari gutongana n’umunyamakuru ufotora (paparazi) mu burengerazuba bwa Hollywood ubwo yari avuye muri salon  na Bianca Censori baherutse gushyingiranwa mu ibanga .

Uyu munyamakuru yahaririye n’umuhanzi Kanye West ubwo yari avuye muri salon ,agatangira gukamera no gufotora uyu muhanzi atabishaka ,aribyo byavuyemo intonganya ,Kanye West agerageza kumusaba kurekera kumufata amashusho n’amafoto.

Mu majwi yashyizwe hanze humvikana Kanye West agerageza kubuza uyu munyamakuru kumufotora agira ati:” Reka ,, wowe rekera muvandimwe”  uyu munyamakuru yemerera Kanye West kuzimya camera ye ariko kandi Ye akomeza kuvuga amagambo menshi asa nkuri gutonganya uyu munyamakuru amubwira ko nawe aba akeneye kugira ubuzima busanzwe kandi bwite atabaho nk’inyamaswa ifungiranye.

Source: xxlmag

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko Mama Sava yatwaye umugabo w’abandi

Olivier Karekezi yavuze impamvu yagaragaye muri stade yambaye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports – VIDEWO