in , ,

YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Kabaye: Eric Semuhungu yahaye ikaze Ariel Wayz mu muryango w’abakundana bahuje ibitsina (Video)

Eric Semuhungu uzwiho kuba yemerako akundana n’abagabo bagenzi be ndetse akaba yarigeze kuvira n’umugabo w’umuzungu akaza kwitaba Imana, ubu yamaze guha ikaze umuhanzi Ariel Wayz mu muryango mugari wabakundana/babana babuje ibitsina uzwi nka LGBTQ.

Ibi bije nyuma yaho hashije iminsi Ariel Wayz na mugenzi we Juno Kizigenza baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga bashwana myuma y’igihe bari bamaze bari mu rukundo rw’ibanga.

Mu butumwa bwagiye bujya hanze, byagaragaye ko umuhanzi Juno Kizigenza yashinjaga Ariel Wayz kumuca inyuma hamwe n’abandi bakobwa ndetse no kuba yaramuhishe ko akundana nabo. Bityo biza gukurura umwuka mubi hagati yaba bombi basaga nabatangiye gukundana kandi byaratangiye byitwa gutwika nkuko bikunze gukorwa mu ruganda rw’umuziki.

Nyuma yo gutandukana nabi kwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza, Ariel Wayz akaba yarahise ashyira hanze indirimbo yise “10 Days” ariko akaba yarakoresheje umukobwa mugenzi we mu mashusho yiyi ndirimbo. Ibi nabyo bikaba byarakuruye urujijo mu bantu bibaza niba koko Ariel Wayz yaba akundana n’abakobwa bagenzi be.

Nyuma yibi byose, Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Eric Semuhungu usanzwe ari umutinganyi, yakoze ikiganiro kuri Instagram maze atangaza ashimira Ariel Wayz kuba yariyakiriye akemera ko ari umwe mubakundana nabo bahuje igitsina, bityo aboneraho no kumuha ikaze muri uyu muryango.

Umuntu yakwibaza niba Eric Semuhungu usanzwe aryamana n’abagabo bagenzi be ndetse agashyigikira ko abandi nkawe bakwirekura bagashyira ukuri hanze dore ko avuga ko bahari benshi bihishe, yaba yaramaze kubonako Ariel Wayz arumwe muribo maze akaba yamuhaye ikaze. Gusa Ariel Wayz akaba ntakintu aratangaza kuriyi ngingo.

Reba amashusho ubwo Semuhungu yahaga ikaze umuhanzi Ariel Wayz

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo imbwa yakoreye uruhinja rwa nyirayo biteye agahinda

Kimisagara kabaye: indaya yakubise umusore bari bararanye bapfuye ibyo yari yamukoreye batumvikanye (video)