in

Kabaye; Cristiano Ronaldo atangiriye mu bihano mu ikipe nshya yamutanzeho akavagari

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangiranye ibihano mu ikipe ye nshya ya Al Nassr aherutse gushyira.

Cristiano Ronaldo yatangiranye ibihano byo gusiba imikino ibiri ya Al Nassr, ibi bihano yabihawe agikina muri Manchester United.

Muri Mata umwaka ushize nibwo Cristiano Ronaldo yakubise umufana, Jacob Harding wari uri kumufata amashusho, nyuma y’ibyo Cristiano Ronaldo yahanishijwe gusiba imikino ibiri.

Ubwo yahabwaga ibihano, Cristiano Ronaldo yahise asoza amasezerano ye muri Manchester United adakoze ibyo bihano. Bivuze ko ibi bihano bye azabikorera mu ikipe ya Al Nassr.

Biteganyijwe ko Cristiano Ronaldo ashobora gukina umukino we wa mbere mu ikipe ya Al Nassr tariki ya 21 Mutarama bakina na Ettifaq.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nzuri
Nzuri
1 year ago

Bamugendaho nabo sinzi pe!

Umutoza wa Rayon Sports yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga ku bakinnyi batanu bivugwa ko bagiye kwirukanwa

Mu magambo asize ubuki! The Ben yatangiye umwaka ataka umukunzi we bazarushinga