in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Justin

Amazina

Justin ni izina ryitwa ab’igitsina gabo, rifite inkomoko mu rurimi rw’icyongereza, risobanura, umunyakuri.

Imiterere y’abitwa ba Justin

Yigirira ikizere kandi ashyikirana n’abantu, yoroshya ubuzima kandi kumenyana nawe ni amahirwe kuko agira umutima ukomeye kandi mwiza, agira imyitwarire myiza ku bijyanye n’uko abanira abandi.  Iyo ageze ahantu hashya kumenyana n’abantu no kumenyera imibereho yaho ntibimutwara igihe kinini kandi agahita yunguka inshuti vuba. Akunda kuvugana n’abantu kandi ntabura ibyo aganira kandi abantu bamwumva vuba. Ni umunyabwenge, yumva ibintu vuba kandi azi kwitegereza. Muri we aba yumva yaravukiye kwishima, anyurwa n’uburyo agaragara. Ni umunyamatsiko kuri buri kintu cyose, rimwe na rimwe ashobora kugaragara nk’ukabya cyangwa wiyemera. Biragoye ko wasanga hari ahantu yigeze kubarizwa ugasanga abantu baramwibagiwe, kandi usanga bamukunda. Akiri umwana, Justin akunda kwigaragaza kandi akunda guhora yikinira ugasanga yibagiwe imikoro yo ku ishuri. Ariko uba usanga n’ubundi azwi mu ishuri yigamo, agira akavuyo kandi akunda kujya kure mu bitekerezo by’abana bimwe batekereza ibintu bitabaho cyangwa bidashoboka.

Ibyo bakunda

Akunda ibirori no guhora afite abantu benshi avugisha. Akunda ibikorwa bihuriwemo n’abantu benshi kandi ababazwa no kubona abantu bari mu bibazo bikomeye. Agira umutima mwiza, agira amarangamutima menshi, agira ubuntu kandi yumva abandi. Inzozi ze zihora zihindagurika, ntajya atekereza ikintu kimwe ngo agishyireho umutima, ntajya yubahiriza igihe. Akunda gukora akazi gatuma ahorana n’abantu benshi, nko gucuruza cyangwa itangazamakuru.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Kelly

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Justine