in

Justin Bieber arashinjwa ibyaha bikomeye bishobora kumufungisha.

Umuhanzi w’Umunya-Canada, Justin Drew Bieber, yashinjijwe n’umukobwa witwa Danielle kumufata ku ngufu mu 2014 ubwo bari muri hotel ,icyaha gishobora gutuma akurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ku wa Gatandatu ku mugoroba nibwo umuntu ukoresha urubuga rwa Twitter wiyise Danielle yarwifashishije agasakaza amakuru avuga ko mu 2014 ubwo yari afite imyaka 21 yafashwe ku ngufu na Justin Bieber icyo gihe yarushaga umwaka umwe.

Danielle yavuze ko yahuye na Bieber ubwo bari bagiye mu birori i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho we n’inshuti ze bari batumiwe, akaza gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Uyu mukobwa ntiyigeze avuga mu mazina izo nshuti ze cyangwa se ngo yigaragaze avuga n’amazina ye yose. Nyuma yo kwandika ubu butumwa konti ye yahise ivaho ntabwo yongeye kugaragara.
Justin Bieber nyuma yo gushinjwa n’uyu mukobwa yahise nawe yifashisha urukuta rwe rwa Twitter anyomoza aya makuru avuga ko ari ibihuha bidafite shinge na rugero.

Yavuze ko mbere yo kuvuga kuri ibi bintu ashinjwa, yabanje kuvugana n’umugore we Hailey Baldwin ku buryo bitari buteze ikibazo anavuga ko ndetse atari ubwa mbere ashinjwa ibintu nk’ibi.

Yavuze ko Hotel ya Four Seasons uyu mukobwa yavuze ko yamufatiyemo ku ngufu kuri iyo tariki atari byo kuko atigeze ahakandagira.

Arakomeza ati “Ibihuha ni ibihuha ariko ihohotera rishingiye ku gitsina ni ikintu nitondera. Nashakaga kubivugaho kandi kugira ngo nubahe abantu bose hanze aha bahuye ni iki kibazo mu buzima bwa buri munsi, nashakaga kubanza gukusanya ibimenyetso mbere yo kugira ikintu na kimwe mvuga.”

“Mu masaha 24 ashize Twitter nshya yagaragaye ivuga inkuru igaragaza ko nakoze ihohotera rishingiye ku gitsina ku 9 Werurwe 2014 muri Austin muri Leta ya Texas muri Four seasons hotel. Nshaka kugaragaza ukuri. Nta kuri na guke kuri muri iriya nkuru.”

Bieber yakomeje yereka abamurikira ibintu bitandukanye birimo link z’inkuru zigaragaza ibyo yari arimo kuri iriya tariki, emails n’ibindi kugira ngo agaragaze ko ari umwere.

Arangije ati “Ikirego cyose kijyanye no gufata ku ngufu gikwiriye kwitonderwa cyane ni nayo mpamvu igisubizo cyanjye cyari ngombwa. K’uko iyi nkuru atariyo kandi ari ibintu bidashoboka niyo mpamvu ngiye gukorana n’ubuyobozi bwa Twitter habe hakwitabazwa amategeko.”

Justin Bieber aherutse kurushinga n’Umunyamideli Hailey Rhode Bieber uzwi cyane nka Hailey Baldwin. Nyuma y’iyi nkuru y’uko yafashe umukobwa ku ngufu, hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko umubano wa Bieber n’umugore we wajemo agatotsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyo wakwirinda kuvuga mu gihe wowe n’umukunzi wawe muri gukora urukundo

Amagambo Kimenyi yabwiye Miss Muyango yatuma umukobwa wese yifuza umukunzi nkawe