in ,

Justin Biebber akoze ikintu kidasanzwe kibabaje cyane abafana be bose ku Isi(isomere)

Umuhanzi Justin Biebber ahagaritse ku buryo butunguranye ibitaramo byose yagombaga kuzakora mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya ndetse no muri Amerika y’amajyaruguru.Ibintu byahise bitungura benshi mu bafana be ndetse birabababaza cyane.

Justin Biebber ntiyasobanuye impamvu itumye ahagarika ibitaramo bye.

Nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru yabyanditse, Justin Biebber yanditse ubutumwa bwihanganisha abafana be ababwira ko ibitaramo bigera kuri 14 yari asigaje abisubitse gusa ngo ntiyatanze impamvu yamuteye gufata icyemezo cyo guhagarika ibitaramo bye.Justin Biebber wari umaze gukora ibitaramo bigera muri 154 azenguruka Isi mu rwego rwo kumurika album ye, akaba afashe iki cyemezo nyuma y’uko igihugu cy’Ubushinwa cyamukumiriye gutaramira muri iki gihugu. Mu bihugu byo muri Aziya yateganyaga kujyamo muri Kanama ni :Ubuyapani, Philippines, Singapore na Indoneziya ndetse n’ibihugu byo mu majyaruguru ya Amerika. Akaba yatangaje kandi ko abafana bari baramaze kugura amatike yo kuzitabira ibi bitaramo byose bagiye gusubizwa amafaranga yabo bari baratanze.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Mayors agree, Congress should invest in affordable housing

Reba ibyo umwana wa Kim Kardashian yakorewe bigatuma aba ikirangirire