in

Jurgen Klopp yasobanuye impamvu Salah na Mane badashobora kuva mu ikipe ya Liverpool

Jurgen Klopp wabaye umutoza wa mbere wabashije guhesha Liverpool igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza kuva yatangira kwitwa Premier League, yatangaje ko nta bwoba afite bwo kuba yatakaza umwe mu bakinnyi be b’imena aribo Sadio Mande ndetse na Mohamed Salah bitewe nuko ntahandi bajya ngo bubake izina nkiryo bazubaka nibaguma hariya.

Kuva ikipe ya Liverpool yatangira gukomera ndetse ikanatwara ibikombe bitandukanye, abakinnyi bayo bakomeza kugenda bavugwa mu bifuzwa n’amakipe y’ibihangange nka Real Madrid cyangwa Fc Barcelone gusa Klopp we yemeza ko ntanumwe uzagenda bitewe nuko muri ayo makipe ntaho babona bakubaka izina nkiryo bari kugenda bubaka i Liverpool uko imyaka igenda ihita.

“Iyo ugiye muri Real cyangwa Barca uba witeguye gutwa ibikombe 7 cyangwa 8 mu myaka 15 naho muri za Bayern na Juve ho ni buri mwaka, aho nta guhatana guhari nabusa bituma ibikombe utwara bitagutera ishema nko gutwara igikombe hano aho buri mwaka amakipe menshi aba ari guhatana bikomeye.” iyi ngo niyo mpamvu nyamukuru ituma Klopp yemeza ko yaba Salah cyangwa mane nta numwe uzava muri Liverpool.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zidane yagize icyo avuga ku cyifuzo cya Messi cyo kuva muri Fc Barcelone

Bruce Melody yakoreye agashya umunyamakuru wamubajije ku mukobwa umushinja kuba yaramuteye inda