in ,

Jurgen Klopp ” Iyi niyo mpamvu iri shyano ritugwiriye “

Nubwo Liverpool yihariye umukino bikarangira itsinzwe  3-4 na Bournemouth,Klopp we yabwiye itangazamakuru ko Bournemouth yarikwiye intsinzi.

Nathan Ake watsinze Liverpool agashinguracumu

Liverpool yihariye umukino kugeza ubwo Sadio Mane atsinze igitego cyaje gikurikiwe n’icya Divock Origi kandi ibi byose byinjira mu gice cya mbere gusa ibintu byaje guhinduka kuko Callum Wilson yinjirije Bournemouth penality maze bihinduka 2-1 ariko n’ubundi igitego cya gatatu cyatsinzwe na  Emre Can cyatumye abantu batangira kwibaza ko umukino ariko uri burangire gusa siko byagenze kuko Liverpool yaje guhindukiranwa maze irishyurwa ndetse ishyirwamo icy’agashinguracumo.

Kuri Klopp ngo abakinnyi be ni babyigiraho bizaba ari byiza,ati”Ndashaka kuvuga ko iyi kipe yarikwiye intsinzi,kuko yayiharaniye,twiraye twabahaye umupira maze barawirukankana badutsinda ibitego byiza cyane,twatanze umukino kuko n’igihe twari dufite ibitego bibiri ku busa ntabwo twigeze twongera gukina ……….Ni bitubera isomo bizaba ari byiza……igihe twari dufite ibitego 2-1,3-1 ntabwo umukino wari warangiye ariko twebwe twatanze umukino ,duha Bournemouth umupira,bibaho”.

 

Liverpool ni ikipe yagaragaje imbaraga zikomeye no  guhabura ayo zihanganiye igikombe muri uyu mwaka wa championat,ibi yabikoze mu gihe havugwaga ko ifite ikibazo cya bamyugariro badafite ingufu azihagije,ikibazo Klopp we  yanze kwemera akavuga ko uko abakinnyi afite bakina bugarira bimuhagije ,gusa ibi yaje gusa n’ubyivugurujeho kuko yaje gutangaza ko mu gihe isoko ry’igura n’igurisha rizaba ritangiye Liverpool nayo izagura ariko ngo hakiri kare ho kuvuga abakinnyi izagura n’umwanya bazaba bakinaho.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Heaven” niyo ndirimbo ihuje Jay Polly na Bob

Biravugwa ko umwana Butera knowles aherutse kubyara atari uwa Producer Clement (IYUMVIRE UKO BIMEZE)