in

NdabikunzeNdabikunze

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Jocelyne / Joselyne

Amazina

Jocelyne cyangwa Joselyne ni izina ryitwa ab’igitsina gore rikomoka mu rurimi rw’igiheburayo rikaba risobanura ngo “Yehova ni umutabazi wanjye”

Imiterere y’abantu bitwa ba Jocelyne

Ni umukobwa ukurura abantu, agira igikundiro kandi ahorana akanyamuneza. Gusa n’ubwo agaragara inyuma nk’umugwaneza kandi w’igikundiro, ntabwo akunda abantu cyane. ni umunyembaraga, kandi ntapfa kugaragaza amarangamutima ye, kumumenya ntibyoroshye. Azi gutoranya incuti nziza kandi amahirwe abonye ayakoresha neza. Akunda amafaranga n’ibintu agakunda no gukora ubucuruzi. Buri gihe aharanira inyungu ze mbere ya byose, nta kwihangana agira kandi ibintu byose abikora yihuta. Afata imyanzuro ahubutse akazabyicuza nyuma, ku buryo ashobora kukubwira ijambo rigukomeretsa atabishakaga akabyicuza yabirangije. Ntiyihanganira abantu bashaka kumuyobora cyangwa kumutegeka, ntanakunda abamuvugaho amakosa. Akunze kugira amahirwe mu buzima, kandi iyo atanze ibitekerezo biremerwa. Iyo akiri umwana, Jocelyn  aba ari umunyamafuti n’inkubaganyi kandi aba yikunda. Agira akavuyo, ni umunebwe kandi ntiyumva ku buryo bisaba abamurera kwitwararika mu buryo bamurera. Akunda kubyina n’ibindi bijyanye na siporo.

Ibyo ba Jocelyne bakunda

Bakunda ubwisanzure, udushya no kwigenga. Mu rukundo akunda umuntu umwitaho cyane , umutungura ndetse akunda kubona abantu benshi bamwirukaho kabone n’ubwo we nta gahunda aba afite yo kubaha umwanya. Iyo bigeze guhitamo imirimo, Jocelyn abanza akita ku mirimo ituma yigenga ntihagire umuhozaho amategeko. Akunda ibijyanye no gucuruza cyangwa kwamamaza, aba yumva yanaba umunyamategeko.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jojo
Jojo
1 year ago

True

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Amani

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Jeannette