in ,

Jose Mourinho yiyemeje gutabara Mario Balotelli

Jose Mourinho n'umukinnyi Mario Balotelli

Umutoza Jose Mourinho nyuma yo kubana n’umukinnyi Mario Balotelli mu ikipe ya Intel Milan,yakomeje kugenda agirana umubano mwiza n’uyu mukinnyi bidatewe nuko ari umukinnyi ukomeye cyane,ahubwo ari umukinnyi wakunze kugenda atungura mourinho bitewe n’imyitwarire idasanzwe,gusa uyu mutoza ntiyarakazwaga n’iyi myitwarire ahubwo byaramusetsaga bituma aba bagabo bombi bibera incuti z’akadosohoka.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi Balotelli akomeje kugenda abura ikipe kandi saison zigiye gutangira kumugabane w’iburayi,yafashe iyambere yitabaje umuhagarariye mu mategeko Mino Raiola begera Mourinho ngo abahe ubufasha,Mourinho mu nama yabagiriye,yabanje kubahakanira ko nta mwanya yabona mu mashitani atukura,abagira inama yo kwegera ikipe ya Sassuolo yo mu butaliyani kuko mu minsi ishize yigeze kumwifuza ariko bakayihenda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru 90min.com avuga ko mourinho yasabye Mino Raiola kugabanya igiciro cy’uyu mukiriya we maze amakipe atandukanye akaba yamugeraho bitayagoye kuko igituma adasinyishwa ari imyitwarire ye ya hato na hato ituma asiba imikino akenewemo kandi akaba yihendesha.

Uyu mushyikirano wa Jose Mourinho na Mario Balotelli wabaye kuri uyu wa kabiri kuri  Carrington Training Centre.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rio 2016: Ubugabo bwe bwamubujije gutsinda irushanwa

AMAFOTO: Reba udushya twaryoheje irushanwa mu mikino Olympic