in

Jose Mourinho yatangaje amagambo akomeye kuri rutahizamu we.

José Mourinho yatangaje ko ikipe ya Tottenham atoza ishoboye guhuza n’ icyifuzo cya , Harry Kane kandi ko nta bwoba afite bwo gutakaza rutahizamu muriyi mpeshyi.

Harry Kane

N’ubwo Kane yateje kwibaza ejo hazaza he muri Werurwe uyu mwaka nyuma yo kuburira ko ashobora kureba niba yava muri Spurs idatera imbere bihagije, Mourinho yerekanye ko amasezerano ya Harry Kane azageza muri 2024 avuga ko inama y’ubutegetsi yiyemeje guhaza icyifuzo cye cyo gutwara ibikombe.

Ku wa kabiri, umuyobozi wa Spurs yari ameze nabi mbere yuko ikipe ye yakira West Ham. Yanze kuvuga ko uburyo yakinnye bushobora gutuma Kane agenda, ahubwo amwita “intwari Kane”
Kuri ubu ahamya ko Kane ntaho agomba kujya uretse kuguma muri Tottenham.

Mourinho yagize ati: “Ikipe ntacyo ikeneye gukora.” Ati: “Ikipe ikeneye kuvuga gusa: ‘Harry Kane ni uwacu, Harry Kane afite amasezerano y’igihe kirekire, Harry Kane ntabwo agurishwa, Harry Kane ni Tottenham, Harry Kane arahaguma.’ Ntacyo tugomba gukora. Turashaka kimwe [nka Kane]. “

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibyagufasha kureka gukunda utagukunda.

Reba urutonde rw’abakinnyi 5 bakomeye ba ruhago bakize cyane ku Isi.