Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Jose Mourinho yahishuye uburyo Manchester United isigaye irutwa cyane na Arsenal, Liverpool na Chelsea.

Featured

Jose Mourinho yahishuye uburyo Manchester United isigaye irutwa cyane na Arsenal, Liverpool na Chelsea.

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatangaje ko abona ikipe ye isigaye irutwa na Chelsea ,Arsenal ndetse na Liverpool kuko ngo nta bakinnyi bo gukoresha mu mwaka w’imikino utaha afite ndetse ngo akeneye ko ubuyobozi bwe bumugurira amazina akomeye yo kumufasha guhangamura Manchester City akegukana Premier League.

Uyu mutoza uzwiho gukunda abakinnyi bahenze,yabwiye abanyamakuru bamusanze mu mwiherero arimo muri USA ko nta bakinnyi bo gukoresha afite ndetse nta cyizere cyo gutwara igikombe mu mwaka utaha yaha abafana, ugeraranije n’urwego amakipe nka: Arsenal , Chelsea na Liverpool ariho kuri ubu.

Yagize ati :“Nkeneye abandi bakinnyi babiri.Ntabwo mfite abakinnyi bahagije bazaba bari mu ikipe yo ku wa 09 Kanama ubwo isoko rizaba rifunzwe,ntabwo nishimiye kuba mfite abakinnyi bakeya.Nishimiye uko gahunda y’imikino iteguye ariko nta bakinnyi bo gukoresha mfite.Iyo urebye abakinnyi Chelsea na Liverpool ndetse na Arsenal bazanye urabona ko twe bitandukanye cyane.”

Mourinho yatangaje ibi yibutsa abayobozi be barimo Ed Woodward ushinzwe umutungo wa Manchester United utari gushyira imbaraga mu kumugurira abakinnyi dore ko yazanye 3 gusa barimo Fred, Diogo Dalot n’umunyezamu Lee Grant.Manchester United ikeneye myugariro mushya ugomba kuva hagati ya Harry Maguire, Toby Alderweireld na Leonardo Bonucci.

Mourinho yatangaje amagambo adaha abakunzi ba Manchester United icyizere cyo kwegukana igikombe cyane ko yemeje ko nta bakinnyi bahagije afite.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Single Amalon ft Weasel

By December 7, 2019

indirimbo

True-love by Marina-ft-Safi Madiba

By December 7, 2019

indirimbo

Niyibizi by Bushali

By December 1, 2019

Facebook

To Top