in ,

Jose Mourinho yahishuye imyaka azamara atoza Manchester United ,benshi barikanga(reba hano)

Umutoza w’ikipe ya Manchester united, Jose Mourinho yatunguye abatari bake ubwo yemezaga ko yumva agomba gutoza iyi kipe nibura imyaka 15 iri imbere ndetse ko yifuza gukora ibirenze ibyo umutoza yaje asimbura,Sir Alex Ferguson yakoreye iyi kipe.

Mu kiganiro Jose Mourinho yagiranye n’ikinyamakuru ESPN ku munsi w’ejo tariki 18 Nyakanga yavuze ko atiteguye kuva muri Manchester united vuba aha, kuko ngo ashaka kuyimaramo nibura imyaka 15 kugira ngo azayisigire amateka ku buryo bugaragara gusa anongeraho ko nubwo bigoye ariko agomba kubigeraho. Mourinho yagize ati:“I am ready for this. I am ready for the next 15, I would say. Here? Yes, why not? “I have to admit that it is very difficult because of the pressure around our jobs, everybody putting pressure on managers and things that people say — that we have to win, but in reality only one can win and every year it is getting more difficult.”

 

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:” Nditeguye, rwose niteguye imyaka 15 iri imbere ,ni ko navuga.Yego.sibyo c? Biragoye kubyihanganira kubera igitutu kiba mu kazi kacu, buri wese udushyiraho igitutu twebwe abatoza ndetse n’ibyo abantu bavuga, bakavuga ko tugomba gutsinda, ariko ni ko biri ni ngombwa ko dutsinda ndetse buri mwaka ni ko birushaho gukomera.” Jose Mourinho akaba atangaje ibi mu gihe akomeje urugendo rwo gushaka abakinnyi bakomeye kandi bazafasha iyi kipe mu gutwara ibikombe byinshi bitandukanye mu myaka iri imbere.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Isomere amagambo aryohereye cyane umukunzi wa Nshuti Savio yamubwiye yatumye benshi bifuza gukundana nawe

Ku buryo butunguranye Madonna ahagaritse igikorwa cyo kugurisha ikariso ye muri cyamunara.