in

Jose Mourinho na Pep Guardiola bateranye amagambo mbere y’umukino ubahuza.

Abatoza bakomeye ku rwego rw’isi,Pep Guardiola na Jose Mourinho bongeye guterana amagambo mu binyamakuru bapfa umukinnyi Raheem Sterling ushinjwa kwanga gukinira ikipe y’Ubwongereza kandi ari muzima.

Kuwa Kane,Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko umukinnyi Raheem Sterling yanze gukinira Ubwongereza kandi ari muzima biturutse ko ikipe ye ya Manchester City yavuze ko yavunitse.

Aya magambo yaje kubwirwa Pep Guardiola ahita asubiza abanyamakuru ati “Birashoboka ko Mourinho ari umuganga,ntabwo mbizi.Akwiriye kuvugana n’umuganga w’Ubwongereza n’uwa Manchester City.

Abanyamakuru bongeye kwibanda ku magambo Mourinho yavuze kuri Manchester City ko abakinnyi bayo bigusha cyane.

Pep yasubije ati “Mwumve neza ntabwo ndi bugire icyo mvuga kuri Jose.Navuganye na muganga kuko yadushinje ibinyoma.Mukwiriye kuvugana n’abaganga ku bintu bitandukanye,ntimubimbaze.Ndi hafi kuzuza imyaka 50.Ni mukuru wo kumva ibintu.”

Sterling yanze gukinira Ubwongereza mu minsi ishize ariko nyuma y’imikino mpuzamahanga ahita agaruka atsinda igitego Arsenal.

Mourinho aherutse gusaba umutoza w’Ubwongereza Southgate kuvuga amazina y’abatoza bamwotsa igitutu bamubuza guhamagara abakinnyi babo.

Ati “Turabizi neza ko Sterling azahura natwe.Ubwo Eric Dier yavunikiraga mu ikipe y’igihugu,yamaze imikino 2 adakina.Ntiyakinnye umukino wa Premier League n’uwa Europa League.

Yafashe umwanya munini wo gukira ariko Sterling we agiye gukina.Ibyo ni bimwe mu byo Southgate agomba kudusobanurira.Gareth,numvise avuga ko hari abatoza bashyira igitutu ku bakinnyi ngo badakinira ikipe y’igihugu.

Ndashaka kumenya ni bande.Ndashaka ko Southgate yazatubwira amazina y’abatoza yavuze ko bashyira igitutu ku bakinnyi babo ngo ntibakinire Ubwongereza.”

Mourinho yavuze ko umutoza w’Ubwongereza akeneye gutsinda imikino yose ariyo mpamvu agomba guhamagara abakinnyi beza mu makipe yose ntihagire umwima abakinnyi.

Kuri uyu wa Gatandatu Tottenham ya Mourinho irakira Manchester City ya Pep Guardiola.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri mu rukundo ruryoshye irinde kugisha inama abantu bafite iyi mico igayitse.

Sobanukirwa uko bigendekera umuntu urya inanasi buri munsi.