in ,

Jose Mourinho mu mazi abira nyuma yo kuvuga andi magambo y’ubwiyemezi akababaza Real Madrid na Man Utd

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Portugal Jose Mourinho wagiye urangwa no kuvuga amagambo menshi y’ubwyiyemezi kuri ubu yavuze ibintu bituma abafana ba Real Madrid n’aba Manchester United baterwa ishavu n’ayo magambo.

Jose Mourinho yifashe avuga ko nta na rimwe yatoje ikipe itari mu bibazo aho yatanze ingero avuga ati Inter Milan yari mu bibazo,Real Madrid yari mu bibazo ndetse naje na Manchester United iri mu bibazo.

Yakomeje ahamya ko Sergio Ramos ubu ufite Champions League 3,Mourinho aza yari atarakandagira muri 1/4 cy’iryo rushanwa aho Real Madrid itarengaga 1/8 kuva 2005 kugeza 2010.

Jose Mourinho ahesha shampiyona Real Madrid

Jose Mourinho yavuze ko ibibazo avuga aya makipe aba arimo aruko aba ari amakipe akomeye yagize amateka akomeye ariko adashobora gutsinda cyangwa gutwara ibikombe ngo yisubize ayo mateka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafoto y’umukecuru ufite imyaka 92 ukora ibintu bitangaje cyane

Abafana ba Arsenal bongeye kumerera nabi umutoza Arsene Wenger(Impamvu)