in ,

Jose Mourinho ari mu mazi abira azira amagambo yavuze

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho yongeye kwikurira ibibazo azira umunwa we kubera amagambo yavuze ubwo yitegura guhura n’ikipe ya Liverpool mu minsi yashize.

Football - Championnat d'Angleterre - José Mourinho a salué Jürgen Klopp après le match nul de MU (0-0), à Liverpool. (Reuters)

Buri bucye ikipe ya Manchester United ikina na Liverpool Jose Mourinho yatangajeko akekako umusifuzi atazitwara neza bitewe nuko yakomokaga i Manchester. Mourinho yavugaga ko uyu musifuzi,Anthony Taylor ashobora gusifurira nabi Man U kubera ubwoba b’abafana ba Liverpool.

Ayo magambo ya Mourinho akaba atarakiwe neza n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza aho bivugwa ko yangije itegeko rya E3(1) atera ubwoba umusifuzi.

Jose Mourinho akaba yahawe kugeza kuri uyu wa mbere saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugirango abe yamaze gutanga ibisobanuro bifatitse kuri ayo magambo ye bitaba ibyo agahanwa nkuko amategeko abiteganya.

mourinho1

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire icyazimije umuriro wari watse hagati ya Safi Madiba n’umukunzi we

Irebere uburanga bw’umukunzi wa Producer Fayzo bwahogoje abasore benshi