inyigisho
Jijuka : Ese ubutinganyi muntu abukomora hehe ?

Hashingiwe ku nyigo zakozwe n’abahanga mu bijyajyanye n’ubuzima bw’umuntuku ndetse no ku mibanire y’abantu n’abandi, nta gushidikanya ko ubutinganyi(Homosexualite) burushaho kwiyongera mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Kugeza ubu hibazwa niba uyu muco wokuryamana kw’abahuje ibitsina ari uwo umuntu avukana cyangwa niba wigwa.
Abashakashatsi batandukanye bagerageje gushaka inkomoko ku mahitamo ya muntu ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, amarangamutima mu guhitamo uwo muhuje cyangwa mudahuje igitsina, n’uruhare imiterere karemano y’umuntu bigiramo, hari igisubizo abo bashakashatsi baje guhurizaho nkuko tubikesha urubuga rwaDoctissimo.fr.
Nkuko byatangajwe n’abakoze ubwo bushakashatsi, ngo mu bihugu hafi ya byose byo ku isi, ubutinganyi urabuhasanga. Hari ibihugu usanga bwiganje cyane ku buryo na Leta z’ibihugu bimwe na bimwe ndetse harimo n’ibikomeye, umuntu afite uburenganzira bwo kubana n’uwo bahuje igitsina.
Mu mwaka w’ 1993, itsinda ry’abaganga ryari riyobobwe na Dean Hamer, bamurit
se ibimenyetso byerekana ko imyitwarire y’ubutinganyi ari karemano. Ibi babigaragarije ku itandukaniro rigaragara hagati y’ikiganza cy’umutinganyi n’utari umutinganyi.
Bavugaga ko uburyo ikiganza cy’umuntu gikoze, bigira aho bihurira n’amahitamo umuntu agira ku bijyanye n’imibonano mpuza bitsina. Aha batanze urugero rw’ikiganza cy’umugabo ngo ubusanzwe urutoki rwa Mukubitarukoko ruba ari rugufi cyane ku rutoki rwa Musumbazose. Mu gihe rero ngo umukobwa afite ikiganza kimeze gutyo, akenshi aba umutinganyi.
Aba baganga kimwe n’abandi batandukanye bakomje kugaragaza ko kugira amahitamo ku bijyanye n’igitsina ari ibintu karemano atari ibintu umuntu yiga, hakaba hari n’ababyise ubumuga karemano.
Ku rundi ruhande ariko hari abandi bagaragaje ko imyitwarire ya gitinganyi, ahanini iterwa n’aho umuntu aba, cyane cyane iyo atabona uko ahura n’abo badahuje igitsina. Aho ni nko muri gereza, mu mashuri amwe n’amwe, mu gisirikare ndetse n’ahandi. Bishobora guterwa kandi n’abantu umuntu agendana nabo kenshi cyangwa inshuti, nkuko abo baganga bakomeza babitangaza.
Kugeza magingo aya, mu nyigo zose zakozwe ntiharemeza mu by’ukuri niba koko niba kuba umutinganyi ari ibyo umuntu avukana cyangwa niba ari umuco yiga.
Comments
0 comments
-
Hanze18 hours ago
Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.
-
Mu Rwanda10 hours ago
Tidjara yahishuye uko abigenza iyo abonye inkumi zije gusura umuhungu we mu rugo.
-
inyigisho18 hours ago
Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.
-
Utuntu n'utundi12 hours ago
Nta muntu utazatwika: Umukecuru w’imyaka 92 akomeje gutwika imbugankoranyambaga bitewe n’amafoto akomeje gushyira hanze.
-
Utuntu n'utundi18 hours ago
Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Miss Ingabire Grace yavuze impamvu atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga
-
Hanze11 hours ago
Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta
-
Mu Rwanda14 hours ago
Wa musore Pattel mwakunze ararize|yerekanye umukunzi we baterana imitoma.