in

Jay Polly n’abantu 11 batawe muri yombi, basanganywe ibiyobyabwenge birimo urumogi-AMAFOTO

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu 12 barimo umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] bafashwe barenze ku mabwiriza ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, banafatanwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na Cocaine.

Igikorwa cyo kwereka itangazamakuru abantu 12 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2021, ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera.

Polisi yavuze ko ‘12 bafashwe bakoreye ibirori mu rugo binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse banafatanwe ibiyobyabwenge’. Ibiyobyabwenge bafatanwe birimo urumogi n’imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka “Puturi”.

Uko ari 12 kandi bafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano by’uko bipimishije icyorezo cya Covid-19, nyamara atari byo. Umuganga wabakoreye ibi byangombwa nawe yamaze gutabwa muri yombi. Bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, aherutse kwibutsa abantu bagikora ibirori bitemewe bibwira ko bihishe Polisi cyangwa izindi nzego ko ku bufatanye n’abaturage ababikora bazajya bamenyekana.

Abafashwe bigishijwe uburyo bakomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 banacibwa amande.

Jay polly  yatawe muri yombi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

src: inyarwanda

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Written by Alain

Shyiraho igitekerezo

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, umuhanzi Davis D ni we ubaye icyamamare cya mbere kigiye kujya kirindwa n’inkumi z’ibigango.

Rayon Sports yasinyishije Luvumbu na Muhire Kevin (Amafoto)