Connect with us

imikino

Jacques Tuyisenge yavuze ko we na bagenzi be bihaye intego yo gutwara igikombe cya CHAN 2021

Published

on

Jacques Tuyisenge, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’U Rwanda, Amavubi yavuze intego we na bagenzi be bafite muri CHAN 2021. Ibi Jacques Tuyisenge yabitangaje ubwo Minisitiri w’umuco na Siporo yazaga kubasura aho yari mu mwiherero we na bagenzi be bitegura imikino ya CHAN 2021.

Jacques Tuyisenge, kapiteni w’Amavubi

Mu magambo ye bwite, Jacques Tuyisenge yavuze ko we na bagenzi be bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse bakanatwara igikombe cya CHAN 2021 ndetse asaba ko we na bagenzi be baterws ingabo mu bitugu kugirango intego bihaye bazayigereho. 
Kuri ubu Amavubi ari mu ndege aho yerekeje mu gihugu cya Cameroun mu mikino ya CHAN 2021. Umukino wa mbere uzahuza Amavubi n’ikipe ya Uganda Cranes uteganyijwe ku wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18hrs).

Amavubi ni uku yari yambaye ubwo yari agiye guhaguruka i Kigali yerekeza muri Cameroun

AMASHUSHO YA JACQUES TUYISENGE AVUGA IBYO WE NA BAGENZI BE BIYEMEJE MURI CHAN 2021 MWAYABONA MUKANZE HANO

 

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: