in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Jacqueline

Amazina

Jacqueline ni izina rifite inkomoko mu Giheburayo rivuga umuntu w’Ikirenga.
Ni izina ribahwa abana b’abakobwa ryamamaye cyane mu Bwongereza mu Kinyejana cya 13.

Bimwe mu Biranga Jacqueline

Akunda gukora ubushakashatsi kuko aba yumva yamenya impamvu n’inkomoko ya buri kintu cyose .

Ni umuntu uba acecetse ugira ibaganga , ukunda gutekereza ku bintu byose n’utuntu dutoya.

Jacqueline aba atuje, ntapfa kugaragaza ikimurimo, kubera ukuntu areba kure kandi agasuzumana ibintu byose ubushishozi ashobora gufata umuntu umubeshya ku buryo bworoshye.

Yanga kwicara hamwe, akunda ibanga kandi yanga ko abantu bamenya ibye. Si umuntu wapfa kumva avugira mu ruhame cyane kuko aba yanga kuvuga amafuti ngo ariko biterwa no kwitinya.

Yita ku muco , yumva ko ikintu cyose aba yarasanze hari impamvu zacyo.

Jacqueline ashaka kumenya no gusobanukirwa ibigendanye n’imitekerereze ya muntu n’imibanire y’abantu n’abandi.

Jacqueline asa n’ukomeza ubuzima kuko ari umuntu udafata ubuzima nk’uko abandi babubona.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Jean Marie Vianey

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa James