in ,

Izina ry’umwana Knowless yaraye yibarutse ryamenyekanye

Mu gitondo cyo kuwa Kabiri, Butera Knowless yibarutse imfura ye na Ishimwe Clement, umwana w’umukobwa bahise baha izina rya Ishimwe risanzwe rifitwe na se.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umuhanzi Butera Knowless yibarutse imfura nyuma y’iminsi ijana n’irindwi (amezi atatu n’iminsi 15) asezeranye na Ishimwe Clement bari bamaze igihe bakundana.

Knowless yibarutse imfura abyajwe n’umwe mu baganga bamaze kwamamara mu kwita ku bagore batwite witwa Muhammad.

Kugeza ubu, izina rizahabwa iyi mfura ya Clement na Knowless ntiriratangazwa gusa umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango yabwiye IGIHE ko yahawe izina Ishimwe ‘hategerejwe irindi’.

Hari hashize iminsi micye uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Wari urihe’ akorewe ibirori byo kwishimira umwana. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti ze za hafi zirimo umuhanzi Aline Gahongayire ndetse n’umugore wa Tom Close, Niyonshuti Ange Tricia.

Mu bihe bitandukanye, Knowless yakunze gutangaza ko akunda abana cyane ‘umukobwa’ , bisa n’aho inzozi ze zibaye impamo. Mbere gato y’uko ashyingirwa, yabwiye IGIHE ko yifuza kuzonsa umwana we nibura kugera agize imyaka ibiri.

Ati “Umwana wanjye agomba konka kugeza ku mezi atandatu nta kintu na kimwe muvangiye cyane cyane ko mba numva ko agomba kuba intangarugero uretse nyine ko ngomba no kubigiramo uruhare.”

 

source:igihe

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
ingabire
ingabire
7 years ago

ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii akira impundu mubyeyi!!!niwonkweeeeeeeeeeeeeee. Knowless na clement n’umukobwa mwiza wanyu be blessed kbsa!!!

Umuhanzi Bob Deol ati” Nje kwegezayo abigana kuririmba”

Cristiano Ronaldo yafotowe ari gusomana bikomeye n’umukobwa mu mihanda ya Paris (amafoto)