in ,

Iyumvire uko uburanga bwa Miss Kate Bashabe bwateje urunturuntu rukomeye mu rukundo rwa Miss Kayibanda Aurore n’umukunzi we

 

aurore4-horz
Aurore ,Egide,Kate

Urukundo rwa Miss Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide rumaze igihe gisaga imyaka 3 rwuzuye umudendezo ndetse rutagira inkomyi,YEGOB.RW ifite amakuru y’uko ruherutse guhura n’umuraba w’ukumenyana kwa Egide na Miss Kate Bashabe ndetse ngo bikaba byarashyiraga gutandukana n’ubwo bitabaye .

Nk’uko YEGOB.RW yabibagejejejo,umwe mu banyamidelikazi bafite igikundiro kivugisha abatari bacye hano mu Rwanda,Kate Bashabe aherutse ,muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari yagiye yitabiriye igikorwa cya  Rwanda Day. Nyuma yuko iki gikorwa cyaberaga i San Francisco( Californie)  gishojwe ntabwo Kate yahise ataha ahubwo yamaze igihe ari kumwe n’inshuti n’abavandimwe yari akumbuye,aha ni naho yamenyaniye  n’umukunzi wa Kayibanda Aurore ,Mbabazi Egide bamwe bita Egide Fox.

Aurore na Egide

Kumenya kwa Egide Fox usanzwe afotora by’umwuga  muri USA n’umwe mu banyamideli bayoboye abandi mu buranga hano mu Rwanda byatumye batangirana umushinga w’uko Egide yamufata amafoto.

Uyu mushinga niwo ngo wateye Egide kujya aganira na Kate bumvikana aho yazamufotorera n’igiye byazabera ndetse n’ibindi bisabwa, Gusa ngo Miss Aurore yabimenya   rimwe na rimwe akabifata nkaho hari igishashi cy’urukundo cyaba cyavutse hagati yabo.

amaklaa
Kate na Egide mu gikorwa cyo gufata amafoto

Umwe mu nshuti za Aurore na Egide aganira na YEGOB.RW yatubwiye ko byateye Aurore kumva ko umusore umwe rukumbi yihebeye mu buzima bwe ashobora kumunyura mu myanya y’intoki maze akisangira Kate nuko ngo bimutera ku muhozaho ijisho atitaye ko yabaga ari mu kazi.

Ati” Ndabizi neza ko Aurore ataguwe neza  igihe yabonaga  Egide aganirana Kate uburyo azamufata amafoto….[]ndetse byamuteye gutekereza ko Fox yaba agiye kwisangira Kate,muri iyo minsi wabonaga adatuje ariko ntiyari kubikwemerera,yahozaga ijisho kuri Egide kugeza ubwo asoje gufotora uyu mukobwa ...[]”

https://www.youtube.com/watch?v=QzP2TCdNdQk

Arongera ati” Njye icyo gihe nibwo nabonye Miss Aurore adafite akanyamuneza kuva twamenyana……[]gusa amahirwe n’uko bitageze kure ubanza no gutandukana byarashobokaga…..[] “

aallaa
Kate na Egide mu gikorwa cyo gufata amafoto

Inshuti yabo iti  byarangiye Miss Kayibanda Aurore atinyutse kubaza Egide niba akimukunda koko :

Iti “…….byaje kurangira nyine Aurore abajije Egide niba ntakindi kihishe inyuma yo kuba yamenyana n’umuntu mu minsi itarenze icyumweru maze bagahita banapanga umushinga wo kumufotora, ndetse yongera kumubaza niba akimukunda koko ……[] Nuko Egide amusobanurira ko ntakindi usibye akazi ko gufata amafoto Kate nk’umwe mu banyamidelikazi bakurikirwa cyane mu Rwanda ndetse ngo ayo mafoto azashyirwa ku rubuga rwa Egide ( www.egideimages.com ) ,kandi ko ntawundi yigeze akunda cyangwa azakunda usibye we (Aurore)”

 

Iyi nshuti y’iyi couple yemeza ko kumenyana kwa Egide na kate kwateye impagarara Miss Aurore yakomeje ivuga ko ngo Kayibanda yaje gutuza ari uko yibarije Egide akabona atarigeze ahinduka ndetse ngo Egide kugira amwemeza ko ari umwe rukumbi kuri we wa mugani wa Kanye West ati’only one ‘ (Kanye West – Only One ft. Paul McCartney ) yahise nawe amusaba ko yamufata nuko Miss Aurore abyakira n’umutima wuzuye ibyishimo ku buryo hadaciye kabiri bahise babishyira mu bikorwa.

https://www.youtube.com/watch?v=eNhOJujOo4E

 

Ubu urukundo rwa Egide na Miss Aurore rwasubiranye itoto rwahoranye naho Miss Kate Bashabe nawe yagarutse mu Rwanda,abazi urukundo no guhorana hafi kwa Egide na Aurore bemeza ko hatagize igihinduka bazambikana impeta z’urudashira hatagize kidobya  zateye yivanga  mu mubano wabo

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’abastar yaciye ibintu kuri Instagram muri iki Cyumweru #17 (amafoto)

Uko ibihano bya Pep Guardiola byo kudakora imibonano mpuzabitsina byafashije Messi muri Barca