in

Iyumvire uko Trump atangiye guhindisha imishyitsi amahanga atarakandagira muri white House

U.S. Republican presidential candidate Donald Trump speaks at the Family Leadership Summit in Ames, Iowa, United States, July 18, 2015. REUTERS/Jim Young - RTX1KTWT

Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ine iri imbere, yatangaje ibintu bitandatu bizabimburira ibindi natangira akazi nk’Umukuru w’iki gihugu, ku isonga harimo no kukivana mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bikora ku Nyanja ya Pacifique (Trans-Pacific Partnership/TPP).

Image result for donald trump

Uretse kuva muri TPP, Donald Trump yatangaje ko azahita agabanya amabwiriza agenga ubushabitsi, agakuraho azitira mu gutunganya ingufu, azahita kandi ategeka ko hafatwa ingamba zo kurwanya ibitero bikorerwa kuri murandasi, no gukora iperereza ku itangwa rya Visa ridahwitse rituma abakozi badatanga umusaruro ukwiye.

Trump azahita anategeka ihagarikwa ry’imyaka itanu ku muntu wese uva muri Guverinoma akajya kwikorera ubucuruzi.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize hanze, Donald Trump yirinze kugaruka kuri gahunda yari igamije kwegereza no kunoza serivisi z’ubuzima, yiswe “Obamacare” ndetse n’iyubakwa ry’urukuta mu Majyepfo ya Amerika ku mupaka wa Mexique, ibi bikaba bimwe mu byo yakunze kugarukaho nk’ibyihutirwa kuri we mu gihe cyo kwiyamamaza.

TPP ni Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu 12 bikora ku Nyanja ya Pacifique birimo u Buyapani, Malaysia, Australia, New Zealand, Canada na Mexique ariko hatarimo u Bushinwa.

Uwo muryango ugize 40% by’ubukungu bw’Isi yose, wumvikanyweho mu 2015, ariko amasezerano awugize ntaratangira gushyirwa mu bikorwa. Washyizweho ugamije kuvanaho inzitizi mu iterambere ry’ubukungu bw’ibyo bihugu, ariko bamwe mu batawushyigikiye bakavuga ko ibiganiro biwushinga byagiye bikorwa mu bwiru.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko inama y’Umuryango w’Ibihugu bya Asia bihuriye ku Nyanja ya Pacifique yateraniye muri Peru mu mpera z’icyumweru gishize, yemeje ko bazakomeza kubahiriza amasezerano yo koroshya ubucuruzi batitaye ku kuba Donald Trump atabishyigikiye.

Icyakora kuwa Mbere w’iki cyumweru, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yatangaje ko amasezerano y’ubucuruzi muri TPP ntacyo yaba avuze mu gihe Amerika yaba itayarimo.

Donald Trump watorewe kuyobora Amerika ahigitse Hillary Clinton mu matora yo kuwa 8 Ugushyingo 2016, icyumweru gishize yakimaze yegeranya ikipe azakorana na yo mu butegetsi bwe ahereye ku nkoramutima ze.

Muri aya mashusho yatangaje ko “mu kuri abantu bakomeye kandi bafite impano, bakunda igihugu arimo kubazana, ndetse bidatinze hari n’abandi bazaba bari mu bagize Guverinoma ye.”

Umwe mu bitezwe mu myanya y’Ubutegetsi ni Senateri wo muri Alabama, Jeff Sessions, wabaye umucamanza akaza gukurwaho mu 1986 azira irondaruhu, uyu akazaba ayoboye urwego rw’Ubutabera.

 

Donald Trump yatangaje ko nagera muri White House bwa mbere azahita akura Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bikora ku Nyanja ya Pacifique

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu munyarwandakazi w’umunyamideli yishushanyijeho ahantu ku mubiri none dore uko abigaragaza (amafoto)

Irebere  hano uko umuhanzikazi Ciney Aisha  yahindutse ndetse ubu asigaye afite…