in ,

Iyumvire uko ibibera mu rugo rwa Riderman n’umukunzi we ari ibindi bindi

 

akalal-horz

Nyuma yuko umuraperi  Riderman bamwe bita Rusake atwaye Miss Agasaro Nadia Farid yaramaze kumutera inda,hari bamwe bavugaga ko amutwaye ari ukubura uko agira mbese ari ukugira yikize ikimwaro bashaka kumvikanisha ko atamukunda,Dukurikije amakuru YEGOB.RW ifite ubu aba bose icyo batamenye ni uko urukundo rwa Rusake na Miss Nadia rwasumbaga inda yari yaramuteye ndetse rwageraga kure birenze uko babicyekaga, dore ko rukomeje umuvumba rwahoranye.

akalal

Umwe mu nshuti z’uyu muryango yabwiye YEGOB.RW ko urukundo Riderman yari afitiye Agasaro rwikubye incuro nyinshi nyuma yuko babanye ndetse ngo babana hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi,ngo uko bwije n’uko bucyeye barushaho guteteshanya.

Ati” Urukundo rwa Rider na Nadia rwikubye incuro nyinshi kuva igihe barushingiye,umwana babyaranye yabaye ipfundo  rirushaho kubahuza ku buryo ubona Nadia aba mushya buri munsi mu maso ya Riderman,bateteshanya buri munsi mbese ubona ituze n’urukundo ari byose  mu rugo rwabo”

1439746187_img_7349

Iyi nshuti yabo yakomeje guhamiriza YEGOB.RW ko Riderman na Nadia babanye neza cyane ndetse ubona iyo bari kumwe baba bongorerana bakamwenyura iti” biragaragara ko koko bahisemo kubana akaramata,baracyarebana mu maso bakamwenyura,bakongorerana bagaseka mbese ubona iteka  bafitiranye urudashira”

Urukundo ni rwose koko mu rugo rwa Rusake ndetse umufasha we ,Nadia aherutse kwishyirira hanze ifoto yakoze ikimenyetso cy’umutima n’intoki we n’umugabo we,maze ayiherekesha amagambo agira ati”Aranyuzuza nkamwuzuza”

amakala

 

Imbuto y’urukundo rwa Nadia na Riderman ni umwana w’umuhungu wabo ,Rusake akunda cyane ndetse ubwe yabyeretse abamukurikira kuri instagram basaga ibihumbi 32 ubwo yaberekaga ifotoye maze akagira ati”Iyo asetse umutima wanjye wuzura umucyo…[]”


amaalla

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
john
john
7 years ago

Naho Asinah we ari kumangamanga yiyambika ubusa ku gahinga.

Kajette IMM
Kajette IMM
7 years ago

Riderman na Nadia ni umugabo n’umugore si bamwe babeshyana bakiri mu nkundo.The entire world is aware of this. Urukundo rwabo turaruzi kdi turarubona.Ahubwo Imana ikomeze kubaha kurambana by’iteka.Urubuto rwabo #Eltad nawe Uwiteka amwiteho dore kwanza yanakuze umwaka urenda kuzura disiiii

Uko umuhanzikazi Fearless Keza yagaragaye mu buriri byateye bamwe gushidukira hejuru (AMAFOTO+VIDEO)

Iyumvire uko itsinda rya Trump ryabaye umuzigo kuri Barack Obama