in , ,

Iyumvire ubutumwa bukakaye umukinnyi Rwatubyaye Abdul yageneye abirirwa bamuvugaho ubusutwa (video)

Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bavugwa cyane mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda nyuma y’uko asinye mu ikipe ya Rayon Sport avuye kwa mukeba wayo APR FC.

Abdoul Rwatubyaye muri Rayon yari yahawe numero 15

Rwatubyaye rero nubwo yasinye mu ikipe ya Rayon Sport ntayigeze ayikinira kuko nyuma gato yo gusinya muri iyi kipe, uyu musore yahise yigira mu mahanga aho byakomeje kuvugwa ko yaba yarerekeje mu ikipe ya  Topvar Topolcany gusa iyo kipe nayo ntiyigeze agaragara ayikinira.

Uyu musore rero ku munsi w’ejo akaba hari ubutumwa yageneye abafana be ndetse n’abanzi be abinyujije kuri Instagram muri video yashyizeho.

Muri iyo video Abdul akaba aba agira ati :”Muraho neza nshuti zanjye, ndabizi murankumbuye kandi nanjye ndabakumbuye. Naragiye ndabasiga ku buryo butunguranye mu mbabarire gusa biriya ni ibintu bibaho mu buzima. Gusa ntimukomeza kumpangayikira kuko meza neza cyane. Naho kubakomeza kumvugaho ubusutwa bavuga ibyo batazi munyitege ndaje mbereke uko intama zambarwa. ”

Adbul muri APR

Dore video ya Rwatubyaye ari kuvaga ibyo:

https://www.youtube.com/watch?v=2TW2zw_HR-4&feature=youtu.be

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jose Mourinho ngo arashaka gukubita Arsene Wenger akamumena impanga (Impamvu)

Irebere igihamya ko Miss Amanda ari umutinganyi  ruharwa (Ibimenyetso)