in ,

Iyumvire uburyo Mario Balotelli akomeje gutera inyota abafana ba Liverpool

Mario Balotelli  waguzwe na Liverpool ymuri  Milan  ku kayabo ka miliyoni 16 z’ama Euro,nyuma yo kugera muri Liverpool gukina byaje kumunanira ndetse yatsindiye Reds  ibitego 4 gusa harimo kimwe rutoki yatsinze muri Premier League,Byabaye ngombwa ko Liverpool itiza uyu mukinnyi muri Nice (ikina mu kiciro cya mbere mu bufaransa) .Mario kuva yagera muri Nice ,ikipe ye yayishyize ku ruhembe rwa Championat ndetse ubu bamwe mu bafana ba Liverpool ntakabuza ko bifuza ko yagaruka i Anfield .

Mario Balotelli shoots to score a goal

Mu ijoro rya cyeye Mario  yatsindiye Nice igitego cyakomeje kuyishyira imbere y’amakipe yose akina league 1, hari mu mukino wahuzaga ikipe ye na Lorient ,ubwo Mario yatsindaga igitego cy’agashinguracumo dore ko amakipe yari yanganyije 1-1.

Mario Balotelli reacts after being sent off in Nice's 2-1 win against Lorient.

Uyu mukino Mario yaje kuwuhabwamo ikarita itukura gusa kubw’amahirwe yakuweho doreko yatewe n’umutwe yakozanyijeho na Steven Moreira  ku buryo bworoheje maze ahabwa ikarita y’umuhondo yarije ikurikira iya kabiri yari yahawe ubwo  yishimiraga igitego cya mbere akambura umupira.

Birumvikana umukina wa Nice na Lorient warangiye Nice itsinze 2-1 ,ndetse kandi Mario we ubwe mu mikino 5 amaze gukinira iyi kipe amaze kuyitsindira ibitego 6,ibi bivutse ko Mario atangiye kuba uwa cyera ndetse agarutse i Anfield,yafasha ikipe ya Liverpool gukomeza guhabya amakipe ,dore ko nayo imaze imikino ine yikurikiranya idatsindwa

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore Top 10 ya filimi nshya zigezweho zikunzwe cyane kurusha izindi

Ronaldinho yahishuye ikintu gikomeye yicuza mu buzima bwe