in ,

Iyumvire ubuhamya bubabaje bwa Samuel Eto’o uvuga ko yavuye muri FC Barcelone nk’IMBWA kandi ntacyo atayikoreye kubera Pep Guardiola

Samuel Eto’o benshi bafata nk’umukinnyi w’ibihe byose wavuye ku mugabane w’Afurika aho yanyuze mu makipe akomeye nka FC Barcelone,Inter Milan ndetse na Chelsea.Nyamara uyu mugabo ntago yagize ibihe byiza gusa ku mugabane w’i Burayi ari nabyo atangira ubuhamya cyane cyane ibyamubayeho mw’ikipe ya Barca.

Mu kiganiro na Bein Sports,Eto’o yavuze ati “Guardiola akigera muri Barca nagiye kumubwira ko yabaye umukinnyi w’intangarugero.Nyuma naje kubona ikipe inshaka izajya impa miliyoni 26 z’amadolari mu mezi 6,ahita ambwira ngo njyeyo.Ntago nabifashe neza nibwo namubwiye ko azatwara ibikombe kubera njyewe.

Nyuma yaje kubwira Thierry Henry ngo afate nimero 9 njyewe mfate 14 byari agasuzuguro nyuma y’ibintu byose nari narakoreye FC Barcelone.Saison yose naje gutsinda ibitego 35 harimo n’icyo kuri final ya Champions League ntsinda Man Utd nyuma yaje kunshimira kubera nabaye intangarugero ari nayo nshuro ya mbere namwiyumvisemo ariko byaje kunkoraho kuko naje kuva mw’ikipe nabi mpita nerekeza muri Inter Milan”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba Real Madrid baserereje BIDASANZWE FC Barcelone kuri Instagram kubera igenda rya Neymar bishimisha abakunzi bayo

Itariki Neymar Jr azakandagirira mu kibuga bwa mbere muri PSG yamenyekanye(Soma hano)