in ,

Iyumvire inama itangaje umubyeyi wa Diamond yamugiriye nyuma yo gushinjwa kubyarana n’undi munyanideli (reba hano)

Mu nkuru yacu iheruka (hano) twababwiye uburyo umunyamudeli witwa Hamisa Mobetto uherutse kubyara umwana ndetse akemeza ko ari uwa Diamond Platnumz, aho yanamwise izina rya Abdul Nasseb ari naryo zina ry’uyu muhanzi, kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru Bongo5 arahamya ko Papa wa Diamond na we yamugiriye inama yo gushyingiranwa n’uriya munyamideli akiyongera kuri Zari.

Papa wa Diamond asanga ashyingiranwe na Hamisa na Zari ntacyo byaba bitwaye.

Ni mu kiganiro uyu musaza na we witwa Abdul Naseeb yagiranye na Clouds TV kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama, maze atangaza ko kuba umunyamideli Hamisa Mobetto yaratinyutse kwitirira Diamond uriya mwana ngo ni ikimenyetso cy’urukundo n’icyubahiro afitiye umuryango wa Diamond, yongeraho ko kuba Diamond ari umuhanzi w’icyamamare ngo adakwiye kwirengagiza uriya mugore kuko ngo ntiyapfuye gufata ririya zina Ku busa bityo rero ngo asanga umwana we(Diamond Platnumz) akwiriye kureba uburyo yashyingiranwa n’uriya munyamideli kuko ngo kuri we kumutungana na Zari ngo biroroshye kuko Diamond arifashije.Gusa Ku ruhande rw’uyu muhanzi nta kindi aratangaza kuri uyu mwanzuro wa Se umubyara ndetse n’inama akomeje kugirwa n’inshuti ze ko yakwemera umwana yabyaye dore ko na bamwe mu muryango wa Diamond bagiye bagaragara kenshi Ku bitaro aho uyu mugore yabyariye hakibazwa impamvu bakomeje kumusura no kumwitaho cyane.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Agahinda: Umukinnyi ukomeye ashyize mu gahinda kenshi ikipe ya FC Barcelona ku buryo BUTUNGURANYE (Impamvu)

Nyuma yo kubagisha ikibuno cye, Blac Chyna yagize indi miterere idasanzwe ikomeje kuvugisha benshi( reba hano amafoto)