in ,

Iyumvire inama idasanzwe Sergio Ramos yahaye ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid

Captain w’ikipe ya Real Madrid Sergio Ramos, umwe mubakinnyi bavuga rikijyana mu ikipe ye, kurubu yagize icyo avuga kucyo ikipe yakora mu kugirango ikomeze ihangane nandi makipe ndetse inakore utundi duhigo. Mu rwego rwo kugura abandi bakinnyi bazaza kunganira abahari, umutoza Zidane n’ubuyobozi bw’ikipe bwamaze kugaragaza ko bwifuza umufaransa Kylian Mbappe cg rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang, gusa Sergio Ramos ntabyumva kimwe n’abayobozi be.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Mundo Deportivo cyo muri Espagne, uyu musore yagize ati:” La question du mercato et ces décisions reviennent à un autre (le président Florentino Pérez) mais si cela dépendait de moi, je ne toucherais pas beaucoup à l’effectif. Nous avons une grande équipe avec un effectif très complet, avec des jeunes et des expérimentés. Quand les choses vont bien, pourquoi les changer.”

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Ikibazo cy’igurwa ryabakinnyi ni icyemezo gifite abo kireba(aho navuga Perezida Florentino Perez) ariko iyaza kuba ari nge ufata iki cyemezo, sinari kugira icyo mpindura na gito. Dufite ikipe nini kandi ikomeye ndetse inamenyeranye, dufite abakinnyi bakiri bato ndetse n’abafite ubunararibonye babunganira, nonese kuberiki twakwirirwa duhindura ikipe itsinda?”

Ayo niyo magambo Sergio Ramos yatangaje, mu rwego rwo kugaragaza ko ikipe yabo ihagaze neza kandi ntaninyunganizi icyeneye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru ashyushye: Urubuga rwa Twitter rwavumbuye izina nyaryo ry’umwana wa Obama

Cristiano Ronaldo agiye kujyanwa mu buroko