in ,

Iyumvire impanuro zikomeye Cristiano Ronaldo yahaye Neymar nyuma yo gushaka kuva muri FC Barcelona.

Hashize iminsi bikomeza kugarukwaho cyane ko umukinnyi w’ikipe ya FC Barcelona, Neymar Jr agiye kwerekeza mu ikipe ya PSG aho byavugwaga ko azajya ahembwa akayabo ka £500,000 ku cyumweru. Kuri ubu biravugwa ko mukeba we Cristiano Ronaldo yamugiriye inama idasanzwe yo kuba yahindura igitekerezo cyo kuva muri Barca.

Cristiano na Neymar bajya bahurira no mu mikino bahanganye.

The Sun dukesha iyi nkuru yanditse ko Cristiano akoresheje ubutumwa bwa What’s App yandikiye Neymar amusaba kureka ibyo kuva muri Barca ahubwo akamugira inama y’uko niba ashaka kugenda koko, icyaruta ari uko yakwerekeza muri Manchester United. Cristiano usanzwe ari inshuti ikomeye ya Neymar, dore ko banahuriye kuri byinshi birimo kuba bose baterwa inkunga na Nike yakomeje amuha impanuro kandi z’uko naramuka agiye muri PSG bizaba bisa nko kwisubiza inyuma kuko iyi kipe igaragara gake muri league ndetse ngo ni ikipe iri ku rwego rwo hasi cyane bityo ngo PSG izakoresha izina rya Neymar yishakira isoko kuko izaba igaragaza ko yibitseho umukinnyi w’igihangange .Cr7 ku giti akaba abona nta yindi kipe yagira inama Neymar yo kwerekezamo uretse Manchester united kuko ngo Ikipe ya Man u na Real Madrid ni yo makipe ari ku rwego rusa n’urwo Barcelona iriho ndetse ngo kwerekeza muri Manchester united bizatuma azamuka mu ntera kandi akomeze kugira icyubahiro kirenze.

  • https://streamingv2.shoutcast.com/yegob
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO

Written by Jean

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ifoto ya Amber Rose n’umukunzi we ikomeje gutuma abantu benshi bibaza ku rukundo rw’aba bombi

Shaddy Boo yashyize hanze ifoto igaragaza ubwambure bwe maze abantu bacika ururondogoro (yirebe hano)