in ,

Iyumvire impamvu itangaje yatumye Rihanna atandukana na Benzema

Rihanna-Benzema

Umuririmbyikazi Rihanna na rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Karim Benzema bari bameranye neza mu myaka ibiri ishize ndavuga muri 2015 aho batatandukanaga na rimwe, kuko kenshi babonwaga hamwe haba mu birori muri Leta zunze ubumwe z’amerika i New York muri Los Angeles ndetse rimwe na rimwe muri Espagne muri tumwe mu tubari dukomeye basohokanye. Gusa ibyo ntibyaje gutinda kuko urukundo rwabo rwagiye nka nyomberi.

 Rihanna Benzema  (Twitter)

Iby’uru rukundo byashimangiwe nincuti ya hafi ya Rihanna yatangaje ko ubu aba bombi bameranye neza ndetse na nyirubwite Rihanna yaje kubyitangariza aho yavuze ko yamaze uwo yari ategereje. Gusa nkuko tubikesha ikinyamakuru Donbalonrosa.com cyabitangaje ubwo bagiranaga ikiganiro kirambuye na Rihanna uyu mukobwa yatagaje ko impamvu nyamukuru bameze nkabatandukanye nuko Rihanna yabwiye Benzema ko byaba byiza bibereye incuti zisanzwe(Friendzone), gusa ababikurikiranaga hafi iby’uru rukundo baremeza ko uyu mukobwa yari agifitiye urukundo umukunzi we wa kera Chris Brown wamukubise muri 2009. Rihanna yakomeje gutangaza ko impamvu atamweruriye aruko atashakaga kumubabariza umutima.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diego Armando Maradona yagarutse ku buryo budasubirwaho mu mupira w’amaguru

AKUMIRO-I Londres hagiye gufungurwa inzu ndangamurage yagenewe igitsina cy’abagore