in ,

Iyumvire impamvu itangaje itumye Alvaro Morata yerekeza muri Chelsea igitaraganya.

Umukinnyi wa Real Madrid Alvaro Morata watangiye yifuzwa cyane na Manchester United ikaza kubivamo ubwo yasinyishaga Romelu Lukaku, kuri ubu yamaze kwerekeza muri Chelsea ndetse anatangaza impamvu nyamukuru yatumye ahitamo kwerekeza muri Chelsea aho kujya muri Manchester united.

Nk’uko tubikesha the Mirror , ubwo ikipe ya Real Madrid yari imaze kumvikana na Chelsea, kumugura akayabo ka £60 millioni, Morata yagaragaje ko yishimiye bidasanzwe kujya mu ikipe yahoraga arota kuva kera ndetse ko umutoza Antonio Conte ari we muntu wamugiriye ikizere kurusha abandi bose.Yagize ati:”Nishimiye kuba ngiye mu ikipe y’umutoza wangiriye icyizere kurusha abandi.Kuba mvuye muri Real Madrid ntibimbabaje gusa ariko ndashimira cyane abayobozi n’abakinnyi ba Real Madrid bambaye hafi.” Morata w’imyaka 24 akaba yahagurutse mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu aho yasize bagenzi be bo muri Real Madrid bari bari gukorana imyitozo I Los Angeles maze aza gukora ikizamini cy’ubuzima I London aho byitezwe ko aza gusinya amasezerano y’ imyaka 5 muri Chelsea ndetse akajya ahembwa akayabo ka £155,000 ku Cyumweru.

 

 

 

 

 

 

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Ku buryo butunguranye Madonna ahagaritse igikorwa cyo kugurisha ikariso ye muri cyamunara.

Reba hano amafoto agaragaza ikimero cya Nick Minaj yatumye abasore benshi bacika ururondogoro (yarebe hano)